Menu

Indwara ya Ebola muri Congo kinshasa!!!

Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, ribitangaza, nibura umuntu umwe yapfuye azize virusi ya Ebola mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, WHO yongeyeho ko Minisiteri y’ubuzima muri Kongo, yari yarayimenyesheje ko hari “ibizamini byo kwa muganga byemeje” umuntu urwaye Ebola.

Abantu barenga 11000 bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bw’Afurika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015, cyane cyane mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia.

Indwara ya Ebola iheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe yahitanye abantu 42.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kongo rivuga ko iyi ndwara ya Ebola yemejwe nyuma y’ibizamini byo kwa muganga byakorewe ku bantu icyenda bafite umuriro kandi bavaga amaraso ahantu hari umwenge hose, ku itariki 22 z’ukwezi kwa kane cyangwa se nyuma yaho, mu ntara ya Bas-Uele iri mu majyaruguru y’igihugu.

Umuvugizi wa WHO muri Kongo, Eric Kabambi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ni mu gace kari ahantu hitaruye cyane, kiganjemo amashyamba. Rero dufite amahirwe macye. Ariko ibi ni ibintu twitaho cyane”.

 

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

Emmanuella on Kids Say The Darnest Things Show Nigeria Naija Comedy Hub

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien