Menu

U Rwanda na Inmarsat bagiye gusinyana amasezerano n’iki kigo mpuzamahanga mu bya Satelite!!

Kuri uyu wa Gatanu  mu Rwanda hakomeje inama mpuzamahanga igamije impinduka muri Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga (Transform Afurika 2017) bishoboka ko ishobora gusozwa u Rwanda rushyize umukono ku masezerano y’ubufanye  n’iki kigo  cy’Abongereza gishinzwe ibijyanye na za Satelite (Inmarsat ) hagamijwe guteza imbere serivisi zitangirwa kuri za telefone n’ahandi hatandukanye hifashisha ikoranabuhanga.

Muri iyi nama inafite gusoza kuri uyu wa 12 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda iragirana imikoranire n’iki kigo mu rwego rwo gukwirakwiza itumanaho ryihuse rizahera mu mujyi wa Kigali nk’uko biri mu ngamba za leta zo guteza imbere ibijyanye na ICT, gusa iki kigo kikaba kizanakorana n’ibindi bihugu bitandukanye muri Afurika.

 

Iki kigo cyubatse izina mu rwego rw’isi, Inmarsat, ngo biteganyijwe ko kizamara amezi agera kuri 12 gisa n’ikiri mu igerageza mu mujyi wa Kigali, harebwa cyane impinduka mu bijyanye n’itumanaho rya interineti.

 

Uyu mushinga wo gukorana n’iki kigo atari ku ruhande rw’u Rwanda gusa, ukaba unashingiye ku masezerano yo kunoza imijyi hifashishjwe ikoranabuhanga ahuriweho n’ibihugu byose byitabiriye iyi nama byagiranye azwi nka Smart Africa Alliance.

 

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, yavize ko uku gushora imari muri ibi bikorwa bizafasha cyane mu bijyanye n’imiyoborere, kunoza serivisi zihabwa abagenerwabikorwa ndetse binafite umumaro munini mu kuzana impinduka mu mibereho y’umuturage.

 

Umuyobozi w’ikigo Inmarsat, Rupert Pearce we yavuze ko ubu bufatanye bugamije cyane gutuma ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bihuriye kuri aya masezerano bibasha gusimbuka bikagera ku rundi rwego, bugateza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo, inganda ndetse no ku baturage ku giti cyabo kuko bizafasha mu kubahuza.

 

 

Yanditswe na ERickson Twahirwa@radiosafi

 

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

African Comedy enjoying Eddy Kenzo's VIVA AFRICA Eddy Kenzo

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien