Menu

Minisante yatangiye gupima indwara ya Ebola abantu bose binjira mu Rwanda.!!

Nyuma y’aho indwara ya Ebola igaragariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Minisiteri y’Ubuzima(Minisante), yatangiye gusuzuma umuriro abantu bose binjira mu Rwanda banyuze ku mipaka ya Rubavu na Rusizi.

Mu cyumweru gishize nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryemeje ko mu ntara ya Bas Uele muri RDC hagaragaye indwara ya Ebola, ndetse ko hari abagera kuri batatu imaze guhitana.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017, nibwo batangiye gusuzuma abinjira mu Rwanda hakoreshejwe ibipimo by’umuriro bidasaba ko bagukoraho.

Abantu bose bazajya basangana umuriro uri ku kigero cyo hejuru n’ abamaze iminsi itarenze 22 bavuye mu duce two muri RDC Ebola yagaragayemo, bazajya bakumirwa kwinjira mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Minisante, uku gupima bizanakomeza gukorerwa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, hakoreshejwe icyuma cyabugenewe (heat scan).

Minisante kandi yongeye guhumuriza Abanyarwanda ivuga ko gusuzuma abinjira mu gihugu atari uko Ebola yagaragaye mu Rwanda, ahubwo ari uburyo bwo kwirinda.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

Emmanuella on Kids Say The Darnest Things Show Nigeria Naija Comedy Hub

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien