Menu

mu minsi ya vuba abanyarwanda baratangira gusaba inguzanyo bakoresheje telefone ngendanwa…

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, avuga ko kubera ikoranabuhanga rikomeje kurema ibisubizo, mu minsi iri imbere inguzanyo zizajya zitangwa hakoreshejwe telefoni zigendanwa.

Dr. Karusisi yari mu nama mpuzamahanga (Dot Finance) yahurije abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi na banki zitandukanye basaga 470 i Kigali iri kwigirwamo uburyo serivisi z’imari zatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga guhera ejo hashize tariki 17 Gicurasi 2017.

Umuyobozi wa BK nkuko yabitangarije Imvaho Nshya, yavuze ko mu minsi iri imbere inguzanyo zizajya zitangirwa kuri telefoni kimwe n’izindi serivisi zose nko kubitsa no kubikuza.

Yagarutse ku kamaro k’inama ya Dot Finance , ko igamije kunoza serivisi za Banki zikazajya zitangwa mu buryo bwizewe.

Ati “Ibyo byose bazajya babibona hifashishijwe telefoni, gusaba no kubona inguzanyo, kohererezanya amafaranga, kugura ubwishingizi n’ibindi byose. Ibyo bizatuma hatangwa serivisi zinoze kandi bigabanye ibiciro bya serivisi zose zitangwa.”

Banki ya Kigali by’umwihariko yatangiye kwiga ku ikoranabuhanga rizajya ritanga inguzanyo nto hagendewe ku mafaranga umukiriya yizigamiye kuri telefoni cyangwa kuri konti (#mokash) ku buryo mu minsi mike umuntu azajya ahabwa inguzanyo mu gihe kitageze ku munota.

Dot Finance ni yo nama yiga ku ikoranabuhanga mu rwego rw’imari ya mbere ikomeye ku mugabane wa Afurika; akaba ari ni ubwa mbere yaribereye mu Rwanda.

 

Yanditswe na Fabrice Hakizimana.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

Teacher Mpamire aka Museveni Churchill Show

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien