Menu

Muhadjili arasubira muri AS Kigali, Kayumba Soter na Iradukunda Eric bayisohokemo!!!

uyu mwaka w’imikino nurangira azahita asubira muri AS Kigali naho ba myugariro babiri b’iyi kipe, Iradukunda Eric na Kayumba Soter basohokemo berekeze hanze y’igihugu.

Mu gihe shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ine igasozwa, amakuru y’igura n’igurisha ry’abakinnyi bahinduranya amakipe akomeje kuba menshi, bamwe bashakishwa n’ay’imbere mu gihugu abandi bifuzwa n’ayo hanze.

Nyuma y’umukino wa nyuma wa shampiyona uzaba tariki 15 Kamena, APR FC izahita itakaza Muhadjili Hakizimana ukina mu kibuga hagati asatira izamu uzasubira muri AS Kigali yari yaramutije mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu nk’uko Umuyobozi Ushinzwe Imibereho ya AS Kigali (Team Manager), Nshimiyimana Joseph yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Mu masezerano twagiranye yo gutiza abakinnyi harimo ingingo zitandukanye. Nka Twizerimana Onesme yagiye adufitiye amasezerano y’umwaka umwe, ubwo yawurangirije muri APR FC bivuze ko ashobora kwigurisha gusa nitwe tuzamuha ibyangombwa.”

“Naho Muhadjili we ni umukinnyi wa AS Kigali kuko yari adufitiye imyaka ibiri. Imikino nirangira azahita agaruka mu myitozo ibanziriza shampiyona itaha, nitwongera kumvikana azasubireyo cyangwa natwe tuzamukoreshe umwaka utaha.”

Muhadjili yagiye muri APR FC nk’intizanyo ya AS Kigali nayo yari yamuguze avuye muri Mukura VS aho yari yitwaye neza asoza umwaka wa 2015-2016 ayoboye abatsinze ibitego byinshi gusa uyu mwaka ntibyamuhiriye kubera ibibazo by’imvune za hato na hato yagize.

Nshimiyimana yanatangaje ko hari abandi bakinnyi babiri bashobora kuzasohoka muri AS Kigali barimo Kapiteni Kayumba Soter ukina mu mutima w’ubwugarizi wifuzwa n’ikipe yo muri Tanzania na myugariro Iradukunda Eric ukina ku mpande wifuzwa n’ikipe yo muri Quatar.

Kuri aba ba myugariro bombi abahagarariye amakipe abifuza bashobora kuba bari mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kurangiza ibijyanye n’amasezerano yabo.

Muhadjili Hakizimana (wambaye nimero 10) azasubira muri AS Kigali yari yaramutije muri APR FC

Nshimiyimana ushinzwe Imibereho ya AS Kigali (iburyo) yavuze ko Kayumba Soter (ibumoso) ari mu bakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe

Iradukunda Eric (imbere) na Kayumba Soter (ibumoso) bari mu nzira zihohoka muri AS Kigali

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

Mentally ill TEACHER MPAMIRE

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien