Menu

Muri Somaliya abantu bicirwa ku karubanda bituruka kumutekano muke!!!

Muri Somaliya, igihugu kimaze igihe cyarayogojwe n’urugomo kirimo kubonekamo ibikorwa byiyongera byo kunyonga abahamijwe ibyaha.

Inkiko za gisilikare muri Somaliya, n’umutwe w’abarwanyi ba al-Shabab buri ruhande byanyonze abantu babarirwa muri mirongo kugeza muri uyu mwaka wa 2017. Bose biciwe ku karubanda, imbaga y’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 300 bareba.

Mu gihe kunyonga abantu nta gishya kirimo muri Somaliya, kuba byarafashe intera mu buryo butunguranye, byatumye imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Amnesty International, kimwe n’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi, bisaba ubuyobozi bwa Somaliya, gusuzuma igihano cy’urupfu.

By’umwihariko impirimbanyi zinenga ibikorwa byo kunyonga abantu byakozwe n’inkiko za gisilikare, abo baharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko, izo nkiko ziburanisha imanza zirenze ububasha bwazi no kuba zarananiwe guha ababuranishwa ibyo bemerwa n’amategeko.

Mu kwezi kwa kane kwonyine, inkiko za gisilikare zanyonze abantu 11, barimo umupolisi wahamijwe icyaha cyo kwica umusivili. Harimo umusilikare wishe umusivili, n’abarwanyi ba al-Shabab bane bashinjwe ibisasu byahitanye abantu 80 mu mujyi wa Baidoa.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

Teacher Mpamire aka Museveni Churchill Show

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien