Menu

Nubwo u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu ngo ariko haracyarimo udutotsi mu bihugu bituranyi byarwo.!!

Ministeri y’ububanyi n’amahanga iravuga ko ububanyi n’ibihugu by’amahanga buhagaze muri rusange, ariko ikavuga ko ku ruhande rw’ibihugu bituranyi nk’uburundi na repubulika iharanira demokarasi ya congo ko hakirimo utubazo tutaragenda neza.

Iyi ministeri ivuga ko ubuhahirane bumeze muri rusange, ariko kubera umutekano muke muri bimwe mu bihugu ngo byaviriyemo ambasade z’u Rwanda kudakora neza ndetse no kudindira kw’imishinga y’iterambere ihuriweho n’ibihugu binyuze mu miryango birimo.

 

Ubwo ministeri y’ububanyi n’amahana yari mu nteko ishinga amategeko, imbere ya comisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, abadepite bagarutse ku Ikibazo cy’umubano w’u Rwanda, uburundi na RDC , Ministeri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko imvururu z’ibihugu bituranyi byatumye hari ibikorwa bitagenda neza, harimo nk’ibya amabasade zidakora uko bikwiye, n’ubuhahirane bucumbagira.

 

Minister Louise MUSHIKIWABO, uyobora iyi ministeri, icyarimwe akaba n’umuvugizi wa leta y’u Rwanda, avuga ku Burundi na Congo, yavuze ko hari ibigenda n’ ibitagenda neza.

 

Ibi byose bifite uburyo bikorwamo mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo. Gusa ariko umubano utameze neza, wanagize ingaruka ku mishinga ibihugu bihuriyeho. Nk’uwo gusinya amasezerano y’ubucuruzi hagati ya EAC n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi, wadindiye kugeza ubu.

 

Kandi wari umaze ugihe uganirwaho, ariko bimwe mu bihugu bikananiza ishyirwa mu bikorwa ryawo ni amasezerano zamaze imyaka 10 iganira , hagamijwe iterambere rusange. Ibibazo byose bishingiye ku mibanire y’ibihugu, u Rwanda ruvuga ko nta ngaruka mbi biraruteza, nubwo hari amahirwe y’iterambere birubuza. Ibikorwa by’ubuhahirane n’u Rwanda ngo bihagaze neza ku ruhande rwa Congo, ugereranije n’uburundi.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

The East African Comedy Night

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien