Menu

RDC: Imfungwa zisaga 4600 zatorotse Gereza ya Makala!!!

Polisi yo mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ikomeje guhiga bukware imfungwa zisaga 4600 zatorotse gereza ya Makala nyuma y’igitero cyayigabweho.

Kuwa Gatatu nibwo iyi gereza yari icumbikiye abakubye inshuro enye imfungwa n’abagororwa 1500 yagabweho igitero, abari bayifungiwemo baratoroka.

Polisi yatangaje ko mu basaga 4600 batorotse harimo Ne Mwanda Nsemi, umuyobozi w’umutwe wa Bundu dia Kongo, ushingiye ku myemerere gakondo, n’abandi bakoze ibyaha birimo n’ubwicanyi.

Abo mu mutwe wa Bundu dia Kongo nibo bagabye iki gitero ahagana saa kumi za mu gitondo, bagamije gutorokesha umuyobozi wabo.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, itangaza ko gutoroka kw’izi mfungwa bihangayikishije abatuye Kinshasa, kuko benshi muri abo ari urubyiruko ruzwiho kwitwaza ibyuma, rukambura abantu telefoni n’amasakoshi.

Polisi yashyizeho imirongo ya telefoni abaturage bashobora kwifashisha igihe bahuye n’umwe mu batorotse ndetse itangaza ko hari abatari bake imaze kongera guta muri yombi.

Gereza ya Makala yubatswe mu gihe cy’abakoloni, ifungiwemo abagera ku 7 400, biganjemo abakoze ibyaha birimo kwiba, urugomo n’ibindi.

 

Yanditswe na Erickson Twahirwa

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

Teacher Mpamire aka Museveni Churchill Show

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien