Menu

ububirigi: Rwanda Day 2017 iteganyijwe gutangira ku wa 10 Kamena 2017 mu mujyi wa Bruxelles…

Abanyarwanda baba mu Bubiligi no ku mugabane w’u Burayi bazaganira na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri Rwanda Day 2017 iteganyijwe ku wa 10 Kamena 2017 mu mujyi wa Bruxelles.

Nibwo bwa mbere igikorwa cya Rwanda Day kibereye mu Bubiligi nubwo Abanyarwanda babayo bagiye bakitabira mu bindi bihugu by’u Burayi ndetse Umukuru w’Igihugu akaba yarigeze kubaganiriza mu mwaka wa 2010.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuri uwo munsi hazaba ibiganiro bitandukanye hagati y’Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’abayobozi ba guverinoma y’u Rwanda.

Ibyo biganiro bizibanda ku byo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga cyane cyane abo mu Bubiligi mu kubisigasira.

Amb. Nduhungirehe kandi avuga ko hazabaho umwanya uzaharirwa Perezida Kagame akaganira birambuye n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi.

Yagize ati “Kuri uwo munsi, Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi uzagira umwanya wo kuganira n’Umukuru w’Igihugu ku byo igihugu kimaze kugeraho, no ku byo bo ubwabo bigejejeho.”

Yasabye Abanyarwanda baba mu Bubiligi no ku mugabane w’u Burayi kuzitabira icyo gikorwa kuko ari umwanya mwiza wo kuganira ku musanzu wabo mu kubaka u Rwanda.

Ati “ Ndasaba Abanyarwanda bo mu Bubiligi no ku mugabane w’u Burayi kuzitabira Rwanda Day, bakereka Perezida Kagame ko bishimiye ibyo yabagejejeho kandi bakungurana ibitekerezo ku buryo u Rwanda rwakomeza gutera imbere.”

U Bubiligi nicyo gihugu gituyemo Abanyarwanda benshi mu Burayi na Amerika ya Ruguru, kuri ubu babarirwa mu 35 000. Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ivuga ko ababayo bakora akazi gatandukanye harimo abakorera Leta, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Bibumbiye mu muryango Diaspora Rwandaise de Belgique “DRB- Rugali”, aho bakunze kwisuganya bagakora ibikorwa biteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abaturage nko kwishyurira mituweli abatishoboye.

Mu minsi iri imbere, Abanyarwanda baba mu Bubiligi bateganya kwishyira hamwe bagashora imari mu mishinga izamura ubukungu bw’u Rwanda.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

African Comedy enjoying Eddy Kenzo's VIVA AFRICA Eddy Kenzo

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien