Menu

kuri uyu wa 4 James Comey Aratanga Ubuhamya muri Sena y’amerika kubijyanye n’ubufatanye hagati ya trump na putin ndetse niyibwa ry’amajwi yabaye mu matora…

Kuri uyu wa kane, bwa mbere nyuma y’igihe gisaga ukwezi yirukanwe ku mwanya w’umuyobozi w’ibiro by’ubugenzacyaha bya Leta y’Amerika (FBI), James Comey, araza gutanga ubuhamya imbere y’akanama ku iperereza ka sena.

Ni ubuhamya bwibanda kw’iperereza yari ayoboye ku mubano wihariye hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida Putin w’Uburusiya. Ubwo buhamya kandi buragaruka ku ruhare rwa Leta y’Uburusiya mu kwivanga mu matora ya Perezida aheruka hano muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mbere gato y’uko Donald Trump yirukana James Comey, FBI itangaza ko hari hatangijwe iperereza ryimbitse k’uruhare rw’Uburusiya mu kwiba amajwi no gufasha Donald Trump gutsinda Hillary Clinton, bari bahanganye mu matora.

Kugeza ubu, hari ibibazo biri kwibazwaho cyane mw’itangazamakuru, bishobora no kuzabazwa cyane James Comey. Muri byo harimo amakuru avugwa ko yaba yarazize kuba yarakoraga iperereza rwihishwa kuri Donald Trump, iyirukanwa ry’uwari umujyanama muby’umutekano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Michael Flyn, n’ibindi.

Biteganijwe ko James Comey azagera imbere y’aka kanama ka sena y’Amerika gashinzwe iperereza, ku munsi w’ejo ku wa kane saa yine z’igitondo ku isaha yo muri Washington DC.

 

Yanditswe na Fabrice Hakizimana.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

The East African Comedy Night

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien