Menu

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Iterambere ku Mugabane w’u Burayi (European Development Days, EDD) yabereye i Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa 7 Kamena 2017

Perezida Kagame yitabiriye inama y’Iterambere ku Mugabane w’u Burayi (European Development Days, EDD) yabereye i Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa 7 Kamena 2017, agaruka ku kamaro ko guteza imbere abikorera, abagore n’urubyiruko, n’umuti ukwiye kuvugutirwa ikibazo cy’abimukira.

Mu ijambo yavuze mu muhango wo gufungura iyo nama, yavuze ko guteza imbere urwego rw’abikorera, uburinganire no gushakira amahirwe urubyiruko ari urufunguzo rw’ahazaza heza h’abatuye Isi bose.

Yagarutse ku kamaro k’urubyiruko mu guhanga udushya, cyane cyane udushingiye ku ikoranabuhanga ndetse yemeza ko urwego rw’abikorera rukora akazi guverinoma z’ibihugu zidashobora kwikorera.

Yakomeje ati “Inzira igana uburumbuke ntiyashoboka hirengagijwe uburenganzira bw’abagore n’ubushobozi bifitemo.”

Perezida Kagame yashimye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda anemeza ko impande zombi zizakomeza kugirana ibiganiro bigamije inyungu.

Umukuru w’igihugu yavuze no ku kibazo cy’abimukira, bakomeje kwisukiranya ku mugabane w’u Burayi ndetse abenshi bakarohama mu nyanja ya Mediterane avuga ko Ikibazo cy’abimukira gishingiye kuri politiki mbi y’ibihugu bimwe.

Ati “Icya mbere ni uko agaciro n’umutekano w’abimukira mu gihugu bavuyemo n’icyo bagiyemo bikwiye kubahirizwa. Ikibazo cy’abimukira ni ingaruka mbi ya politiki zitigeze zitanga umusaruro.”

Yakomeje avuga ko mu gihe cyose hakiri ibihugu byumva ko gahunda zabyo ari zo zonyine zikwiye gukurikizwa, hazabaho ibibazo.

Yongeraho ati “Nitugirana ibiganiro bishingiye ku kuri kandi bifite intego nta mpamvu izatuma Afurika n’u Burayi byikangana. Dushobora gukora ibirushijeho, twese dufite inshingano n’amahirwe, nidukorera hamwe.”

Inama ya European Development Days yahuje abantu babarirwa mu 7000, ibiganiro byayo bizibanda ku bufatanye n’iterambere mpuzamahanga, imbogamizi zibangamiye iterambere muri iki gihe n’icyakorwa ngo ziveho.

Usibye Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo umwamikazi w’u Bubiligi, Mathilde, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni Amina Mohammed, umuyobozi wa IMF, Christine Lagarde, n’umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker.

 

Yanditswe na Fabrice Hakizimana.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

Teacher Mpamire aka Museveni Churchill Show

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien