Menu

Uko ishoramari mu myidagaduro ryafasha Kigali gukurura ba mukerarugendo

Ubwo Rogers Muhammed yasuraga u Rwanda aturutse muri Kenya, yatangajwe cyane n’isuku igaragara mu mihanda ya Kigali no mu makaritsiye, n’uburyo abaturage babasha gutembera nijoro ntacyo bikanga.

Muhammed ubusanzwe wikundira gusohoka avuga ko yakomwe mu nkokora n’uko hari ahantu hake ho kwishimishiriza ugereranyije n’indi migi yo mu Karere ka Afurika y’Uburazirazuba nka Kampala na Nairobi, akanongeraho ko Kigali ikonje.

Avuga ko ugereranyije n’indi migi yo mu karere, ubucuruzi bukora amasaha 24/24 i Kigali bukiri buke cyane, bikanagira ingaruka ku rwego rw’imyidagaduro.

Ati “mu guteza imbere ibikorwa remezo muri Kigali, imyidagaduro no kuruhuka byagakwiye na byo kwitabwaho, birenze amahoteli n’utubari tw’ubwoko bwose tuboneka muri uyu mujyi ubu.”

Impuguke mu rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo, bavuga ko hari icyuho mu bijyanye n’imyidagaduro no kuruhuka.

Bemeza ko kugeza ubu uru rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ikirimo amahirwe yose kuko nta bashoramari benshi bayirimo.

Emmanuel Nsabimana umuyobozi wa customer care n’ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB, avuga ko icyuho kigaragara mu myidagaduro no kuruhuka giterwa ahanini n’abikorera mu Rwanda bagifite imyumvire ko Leta ibakorera byose ikabahereza.

Ati “abikorera benshi baba bashaka ko Leta ibakorera akazi kose yarangiza ikabahamagara ngo baze bashyire mu bikorwa imishinga yizwe. Nk’urugero ku rubuga rwa Rwanda Convention Bureau hariho urutonde rw’inama zose ziteganyijwe kuba, ariko biragoye kubona uwikorera uza kugaragaza udushya ateganyirije nk’inama runaka mbere y’uko iba.”

Yongeraho ko RDB ihora ihamagarira abashoramari muri segiteri y’amahoteli n’ubukerarugendo gushaka ibikorwa bishya na serivisi bireba ababa bitabiriye inama mpuzamahanga zisigaye ari nyinshi mu Rwanda.

Muri ibyo bikorwa, harimo kwakira abantu no kubacumbikira, gutwara abantu mu buryo bujyanye n’amabwiriza mpuzamahanga n’ibindi.

Anavuga ko iyo habaye inama RDB itegura amamurikagurisha yoroheje mu rwego rwo kwegereza abazitabiriye ibikorerwa mu Rwanda. Rimwe na rimwe nk’uko Nsabimana abivuga, ikigo gihamagara abitabiriye inama kikabamenyesha aho bashobora kwerekeza mu rwego rwo kuruhuka mu gihe inama irangiye.

Amahirwe aracyahari yose

Kuzamura ishoramari mu bijyanye n’imyidagaduro no kuruhuka bishobora gufasha u Rwanda kurushaho gukurura abanyamahanga no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo nk’uko Nsabimana abivuga.

Ati “haracyari amahirwe menshi muri uru rwego, nko kubaka za pariki zo kwishimishirizamo, amazu manini y’ibitaramo, amazu yagenewe cinema, ibi byose biracyari bike cyane ugereranyije n’ibikenewe.”

Yakomeje avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo bereke abashoramari isoko rihari kugira ngo ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali bashake uburyo barihaza. Ngo RDB yiteguye kubaha ubufasha bwose bukenewe mu bijyenye n’ubujyanama mu gihe cyose bashaka gushora imari mu myidagaduro no kuruhuka.

RDB iteganya ko ubukerarugendo buzinjiza agera kuri Miliyari 370 uyu mwaka, zivuye ku zisaga 343 umwaka ushize.

Incentives, Conferences, Events and Exhibitions (MICE) agashami gashinzwe ibijyanye n’inama mpuzamahanga kabarizwa mu ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB kitezweho kwinjiza miliyari 55 uyu mwaka, avuye kuri miliyari hafi 40 umwaka ushize.

Gushyiramo ibikorwa remezo na serivisi zijyanye n’imyidagaduro no gufasha abantu kuruhuka byafasha igihugu kwagura ibyo gitanga n’amafaranga yinjira muri urwo rwego.

Nsengiyumva Barakabuye umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamahoteli n’utubari avuga ko koko hakiri icyuho mu bijyanye no gushora imari mu myidagaduro no kuruhuka.

Uyu muyobozi yemeza ko utubyiniro, ahantu haciriritse ho kuruhukira na za pariki bikenewe kugira ngo byunganire urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo.

Nsengiyumva avuga ko hari byinshi byakozwe, ariko na none byinshi biracyakeneye gukorwa kubera umubare w’abanyamahanga baza mu Rwanda ugenda wiyongera.

Gusa ngo abashoramari baracyahura n’imbogamizi zibabuza gukoresha ubushobozi bwabo bwose.

Ati “gutegura ibitaramo cyangwa se ibindi bikorwa birebana n’imyidagaduro no gufasha abantu kuruhuka bisaba ko hoteli zagura inyubako n’abakozi bafite ubumenyi bukenewe, ibintu bisaba amafaranga menshi badafite, mu gihe kubona inguzanyo bikiruhanyije kuko banki ntizikunda gukorana natwe.”

Avuga ko banki zica amafaranga menshi y’inyungu ku nguzanyo, hakaniyongeraho ko banki zitagitanga inguzanyo ku banyamahoteli kubera gutinya kutishyurwa mu gihe bahombye.

Yagize ati ‘turasaba Leta kutuvuganira kugira ngo amabanki ajye aha inguzanyo abashoramari muri segiteri y’amahoteli n’ubukerarugendo, bityo na bo bahange udusha banatange imirimo ku bandi, kandi binafashe u Rwanda kurushaho kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga muri uru rwego”.

Barakabuye anahamagarira amashuri kwitabira guhugura abakozi b’abanyamwuga muri iyi segiteri.

Solange Ayanone, impuguke mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugengo akaba anakora ikiganiro “Na yombi” ku mitangire ya serivisi mu Rwanda, avuga ko abanyamahoteli bashobora kwifashisha ikoranabuhanga maze bakagaragaza serivisi batanga n’ibiciro, ndetse bakanayobora abashyitsi mu bikorwa bihari by’imyidagaduro.

Ati ‘Nk’urugero hari ibikorwa bitandukanye n’ahantu hanyuranye abashyitsi bashobora gusura muri Kigali, harimo nk’urwibutso, inzu ndangamurage, utubyiniro n’ibindi byose babifashijwemo n’abanyamahoteli.”

Ati “birashoboka kabone n’ubwo batakwishyura, ni ikintu cyazana inyungu z’igihe kirambye ku rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo”.

Dr Alphonse Nkurunziza ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali avuga ko bafite intego yo gukora umujyi wifitemo ibintu byose kandi utarambiranye, aho abashyitsi biyumva nk’abari mu rugo.

Nkurunziza avuga ko hegitare 60 zateganyirijwe kubakaho pariki z’imyidagaduro no kuruhuka, ndetse hamwe na hamwe hakaba hararangije gutunganywa hategerejwe gusa abashoramari bazaza kuhubaka.

Ahazwi nko kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, ni hamwe mu hazatunganywa hakagirwa ‘recreation park” nk’uko Nkurunziza abivuga.

Yasabye Abanyarwanda gushora imari muri uru rwego nko gukora ahantu abana bidagadurira, n’ahandi hantu ho kuruhukira muri Kigali kuko ari ishoramari nk’irindi ryose kandi ryunguka.

Yanditswe na erickson twahirwa@radiosafi

 

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

The East African Comedy Night

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien