Menu

EAC:”Kudasobanukirwa n’inyungu babifitemo biracyari ikibazo”politiki y’ikoreshwa ry’ifaranga rya buri gihugu mu bucuruzi.!!!

Mu muryango w’africa y’iburasirazuba EAC ,Amabanki y’ibi bihugu akomeje   kurebera hamwe uko amafaranga y’ibihugu ariyo yajya akoreshwa mu bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibi bihugu, aho gukoresha amadorali y’Amerikankuko bisanzwe.

Ibi nubwo bihanzwe amaso n’abenshi batuye aka karere biganje mu bikorwa by’ubucuruzi n’imari ko bishobora gushoboka ku mpamvu y’uko batari basobanurirwa uko iyi Politiki izashyirwa mu ngiro .

Gusa ,mu minsi mike ishize, umwe mubayobozi bohejuru muri Banki nkuru y’u Rwanda,Prof Thomas Kigabo,yavuze ko iyi politiki yageragejwe ariko ikaba itarakiriwe neza n’abenshi nk’Abanyakenya ,bavuga ko kwakira amafaranga aturutse mu bindi bihugu muri EAC  nta nyungu kuribo, kuko ntaccyo bayamaza kubera ntacyo bakura ku masoko y’ibi bihugu.

Prof Thomas Kigabo,yakomeje yemeza ko iyi politiki ikomeje kwigwaho nabo ireba.

Intego ishingamategeko y’umuryango w’Africa y’ibirasirazuba EALA nayo ifite inshingano zo kunoza neza itegeko rizagenga iri faranga rusange, mu rwego rwo kurengera ubukungu n’imari by’ibi bihugu byibumbiye muri EAC.

Bivuzwe mu gihe kandi hari n’undi mushinga uhuriweho n’ibihugu byo muri uyu muryango wa EAC, wo gushyiraho ifaranga rimwe rizajya rikoreshwa muri ibi bihugu byose nubwo amafaranga ya buri gihugu azagumaho.

Biteganijwe ko mu 2024 aribwo iri faranga rimwe rizatangira gukoreshwa niba ntagihindutse nkuko byemejwe na komite ishinzwe ifaranga yashyizweho n’abakuriye banki z’ibihugu muri aka kerere.

Yanditswe na Ericksontwahirwa@radiosafi

 

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

The East African Comedy Night

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien