Menu

Abasifuzi 6 b’abanyafurika mu bashobora gusifura igikombe cy’isi

Abasifuzi 6 b’abanyafurika mu bashobora gusifura igikombe cy’isi

Mu gihe tombola y’uko amakipe y’ibihugu azakina mu matsinda igikombe cy’isi yegereje dore ko izaba tariki ya mbere Ukuboza uyu mwaka, FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’ibanze(agateganyo) rw’abasifuzi 36 bashobora gusifura iyi mikino.


Bakary Papa Gassama niwe wabaye umusifuzi w’umwaka ushize 2016 muri Afurika

Muri uru rutonde hagaragaramo abasifuzi 6 b’abanyafurika aribo Mehdi Abid Charef (Algérie), Malang Diedhiou (Sénégal), Bakary Gassama (Gambie), Ghead Grisha (Egypte), Janny Sikazwe (Zambie) na Bamlak Tessema (Ethiopie).
Muri aba basifuzi bakomoka muri afurika, Gassama niwe wenyine wasifuye igikombe cy’isi giheruka cyabereye muri Brasil 2014 muri 5 bari bavuye ku mugabane w’afurika.


Janny Sikazwe umunyazambiya yasifuye mu gikombe cy’afurika 2015 na 2017 anasifura mu gikombe cy’isi cy’amaclub muri 2016

Aba basifuzi 36 bategerejwe I Abou Dhabi kuva tariki 25 kugeza tariki 29 Ugushyingo mu myiteguro y’ibanze n’amasomo abategura ndetse no kureba urwego bariho utibagiwe imbaraga z’umubiri.

URUTONDE RURAMBUYE

AZIYA (6) : Fahad Al Mirdasi, Alireza Faghani, Ravshan Irmatov, Mohammed Mohamed , Ryuji Sato , Nawaf Shukralla
AFURIKA (6) : Mehdi Abid Charef, Malang Diedhiou, Bakary Gassama, Ghead Grisha, Janny Sikazwe, Bamlak Tessema
OSEYANIYA (2) : Mattew Conger , Norbert Hauata
AMERIKA Y’ARUGURU N’IYO HAGATI (6) : Joel Aguilar, Mark Geiger , Jair Marrufo, Ricardo Montero, John Piiti, César Ramos
AMERIKA Y’EPFO (6) : Julio Bascunan, Enrique Caceres, Andres Cunha, Nestor Pitana , Sandro Ricci, Wilmar Roldan
UBURAYI (10) : Felix Brych, Cüneyt Çakir, Sergey Karasev, Björn Kuipers, Antonio Mateu Lahoz, Szymon Marciniak, Milorad Mazic, Gianluca Rocchi, Damir Skomina, Clément Turpin.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

The East African Comedy Night

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien