Menu

APR irekuye umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Police FC

Umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League, ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC ku Kicukiro kuri uyu wa gatatu urangiye APR inganyije na Police 0-0.
Ikipe y’umutoza Innocent Seninga, Police FC mbere y’umukino yari ku mwanya wa kane n’amanota icumi,amanota atatu inyuma ya APR ya Jimmy Mulisa yari ku mwanya wa mbere n’amanota 13 mu gihe Police igifite umukino w’ikirarane bazakina na Rayon sport.
Nyuma y’umukino wasifuwe na Uwikunda Samuel. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa akaba ari nako umukino wose warangiye.
Wari umukino wiganjemo imbaraga no gusatirana ku mpande zombi n’ubwo abataka bagiye babura uburyo bukomeye bwo kwinjiza igitego kuri stade ya Kicukiro yari yuzuye abafana.
ABABANJE MU KIBUGA KU RUHANDE RWA POLICE FC
Nzarora Marcel,Muvandimwe Jean Marie Vianney,Habimana Hussein,Twagizimana Fabrice,Issa Zappy,Nzabanita David,Mushimiyimana Mohamed,Nizeyimana Mirafa,Biramahire Abeddy Christophe,Muzerwa Amin na Mico Justin
ABABANJE MU KIBUGA KU RUHANDE RWA APR FC
Kimenyi yves,Rukundo Dennis,Ngabonziza Albert,Rugwiro Herve, Buregeya Prince,Nshimiyimana Imran,Bizimana Djhad,Butera Andrew,Twizerimana Onesme,Hakizimana Muhadjiri na Sekamana Maxime
Uretse gutsindwa umukino wo kuri uyu munsi,Police yanganyije umukino uheruka yakinnye na Miroplast kwa Mironko naho APR umukino uheruka yatsinze kirehe ibitego 2-1.
Seninga ufite inshingano zo gutwara igikombe cya shampiyona yaguriwe abakinnyi bose yivuje kugira ngo imihigo ye igerweho ariko biragaragara ko gutsinda amakipe akomeye bikiri ikibazo cy’ingorabahizi.
APR yakinnye uyu mukino idafite Fitina Ombolenga wahagaritswe kubera amakarita y’umuhondo.
Kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo ikipe ya Kiyovu sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 nyuma yo gutsindira Sunrise imbere y’abafana bayo,APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 13 naho Police iri ku mwanya wa kane n’amanota 11,Mukura ku mwanya wa gatanu n’amanota 10 nyuma yo kunganyiriza ku mbehe yabo.

UKO INDI MIKINO YARANGIYE

Marines Fc 1-4 AS Kigali
Sunrise FC 0-1 Kiyovu
Mukura VS 2-2 Miroplast Fc
Gicumbi 1-0 kirehe

EJO KUWA KANE

Etincelles Fc vs Musanze Fc (Umuganda stadium, 15:30)

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

African Comedy enjoying Eddy Kenzo's VIVA AFRICA Eddy Kenzo

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien