Menu

Amavubi asuzuguwe bikomeye na Catalonia

Kuri uyu wa kabiri u Rwanda rwakinnye umukino wa kabiri na Zanzibar mu itsinda ruherereyemo rya mbere muri CECAFA aho rwasabwaga gutsinda, biza kurangira rwandagajwe na zanzibar ikirwa kitandukanyije na Tanzania 3-1. 

Amavubi yari yahindutse 100% ugereranyije n’ikipe yari yatsinzwe na Kenya, yaje muri uyu mukino ari yo ahabwa amahirwe, cyane ko Zanzibar bari bukine ari yo yafatwaga nk’ikipe yoroshye muri iyi mikino ya CECAFA.

Kuri uyu mukino u Rwanda rwabanjemo:

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe,Rugwiro Herve,Mbogo Ally,Niyonzima Olivier ‘Sefu’, Niyonzima Ally, Nshimiyimana Amran,
Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Sekamana Maxime

 n'abavuye mu mvune

11 b’u Rwanda biganjemo abakinnye CECAFA bwa mbere

Uyu mukino watangiranye imbaraga ku ruhande rw’Amavubi yagendaga asatira izamu rya Muhamad Ibrahim gusa nta kinini bashoboye gukora ndetse nta n’uburyo bukomeye babonaga burenze kwiharira umukini.

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent w'imyaka 18 akinishwa kenshi ariko ntabwo arashobora kureba mu izamu

Rutahizamu wa APR FC Nshuti Innocent nawe yari yabanjemo

Ikipe ya Zanzibar yaje kubona uburyo bwa mbere bwo gutsinda ku munota wa 25 ubwo Suleiman Kassim yahinduraga umupira muremure gusa umunyezamu Kimenyi akwukoraho ugakubita umutambiko w’izamu ugasanga Mangwende wahise atabara.

Ku nshuro ya kabiri, Zanzibar yaje nanone gukora amahirwe yo gutsinda iciye ku ruhande rw’ibumoso, aha ni ubwo Kassim yaterekeraga umupira mwiza Mudathir Yahya, aho uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Singida yahitaga awinjiza neza n’umutwe ku munota wa 34.

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira ari icyo gitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, Antoine Hey yaje gukora impinduka yinjizamo Mico Justin na Biramahire Abeddy mu mwanya wa Maxime na Nshuti, ndetse bihita bitanga umusaruro ubwo nyuma yo guhererekana neza hagati ya Muhadjili na Abeddy, uyu musore wa APR FC yaje kwishyurira Amavubi ku munota wa 47.

Amavubi

muhadjiri yishimira igitego cy’impozamarira

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri wa CECAFA

Iki gitego aho gukangura Amavubi cyaje kuyasubiza inyuma, dore ku burangare bw’ab’inyuma aba baje gutsindwa igitego cya kabiri cya Mohamed Issa wateye umupira ku munota wa 54 w’umukino, ugakora kuri Mangwende ukaruhukira mu nshundura.

Amavubi yakoze ibishoboka ngo yishyure iki gitego yinjizamo Djaber mu mwanya wa Sefu, gusa birangira ku munota wa 85 abonye Coup Franc, Muhadjili ayishyira mu ntoki z’umunyezamu, wahise atanga umupira kuri contre attaque, maze uyu usanga Kassim Khamis wari usigaranye na Mangwende ni ko kumucenga arangiza umukino.

3-1 ni wo musaruro Amavubi akuye ku mukino wa kabiri wa CECAFA 2017, n’amateka yo gutsindwa 90% by’ibitego bimaze gutsindwa muri CECAFA.

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

Emmanuella on Kids Say The Darnest Things Show Nigeria Naija Comedy Hub

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien