Menu

BREAKING NEWS

RITCO buses start operations on upcountry routes soon.

(RITCO Ltd), a public-private-partnership venture in public transport, is set to launch its operations on upcountry routes today. The company, established to mitigate public transport woes for rural folks yesterday unveiled 20 new buses for the launch. RITCO was set up following the liquidation of the public transport company, ONATRACOM last year. Robert Muhizi, RITCO’s Chairman of the Board, told journalists yesterday that they plan to invest Rwf11 billion to help address transport woes in rural areas. “Transport is key to the development of the country and the commitment shown by RITCO shareholders during the last seven months after its establishment proves that the company will achieve its goals, and be profitable,” said Muhizi. Dr Alexis Nzahabwanimana, the Minister of State in charge of Transport,…

Read More...

Guverinoma ya Kenya itewe impungenge n’imibanire yayo na leta zunze ubumwe za Amerika idahagaze neza.

Guverinoma ya Kenya itewe impungenge n’imibanire yayo na leta zunze ubumwe za Amerika idahagaze neza. Umubano wa Kenya na Leta zunze ubumwe za Amerika wari ushingiye kukurwanya iterabwoba ndetse n’ubuhahirane muby’ubucuruzi gusa bikaba biri kujya irudubi nyuma yo kujya kubutegetsi kwa Donald Trump. Uwamubanjirije ariwe Barack Obama kubuyobozi bwe, Kenya yari ifitanye umubano mwiza na Leta zunze ubumwe za Amerika muri gahunda yo kurwanya imitwe y’iterabwoba. Ibyo Kenya irabishingira kukuba Trump aheruka kuvuga ko Amerika idakeneye Abanyakenya kandi ko itazigera ibaha inyandiko z’inzira arizo Visa. Naho Kubijyanye n’ubucuruzi hagati ya Amerika na Kenya Guverineri wa banki ya Kenya avugako ko hari impungenge z’igihombo cyaturuka ku buhahirane Kenya yari ifitanye na leta zunze ubumwe za amerika biturutse kukugera kubutegetsi kwa Donald Trump mugihe yaba yivanze mubijyanye…

Read More...

ubufaransa: Marine Le Pen wo mu ishyaka FN yatangaje imigabo n’imigambi bye mu kwiyamamariza ubu perezida.

mu gihugu cy’ubufaransa Marine Le Pen wo mu ishyaka FN kuri iki cyumweru yashyize hanze imigabo n’imigambi bye azubahiriza mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu cy’ubufaransa . Uyu mugore ufatwa nk’umuhezanguni gahunda ze ngo zizibanda ku kugarurira igitinyiro ubufaransa bwahoranye , kandi ngo hashyirweho imbaraga nyinshi mu guhangana n’amahame akaze y’idini ya Islamu , ingingo ngo izajyana no guhangana n’iterabwoba . kugeza ubu abasesengura politiki ya Marie le Pen , bahuza imiterere ye n’iya Perezida Donald Trump umaze igihe atungwa agatoki n’imbaga nini idahamanya n’ibitekerezo bye , bifatwa nk’ibikaze. Aba basesengura kandi baranuganuga ko uyu mugore yazatangiza gahunda yo gukura ubufaransa mu ishyirahamwe ry’ibihugu by’uburayi. Uyu Marie Le Pen , kandi yabaye uwa mbere mu bategetsi bo hanze y’Amerika wishimiye intsinzi ya Trump bombi bavugwaho…

Read More...

sosiyete sivile ikorera mu rwanda iravuga ko umutungo w’abaturage udacunzwe uko bikwiye.

Sosiyete sivile ikorera mu rwanda iravuga ko umutungo w’abaturage udacunzwe uko bikwiye , ishingiye ku kuba hakiri umubare munini w’abahamwa n’ibyaha bifitanye isano no kuwukoresha nabi ndetse n’irigiswa ryawo. Iyi sosiyete sivile iravuga ibi , ihereye ku mibare yo mu mwaka ushize yatanzwe n’urukiko rw’ikirenga ubwo uru rwego rwavuganaga n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere . iyi mibare muri rusange yerekana ko muri uwo mwaka , ibyaha bimunga umutungo w’igihugu byarezwemo abantu 1 385, muri abo abagera kuri 1009 bangana na 73%) bahamwa n’icyaha mu gihe abagera kuri 376 (27%) bagizwe abere n’inkiko. Cyakora , ntihavugwa niba muri aba bahamwe n’ibyaha barimo n’abagize uruhare mu irigiswa ry’amamiliyari yaburiye mu bigo bya leta , ndetse abenshi muri bo bakaba baragiye babyemerera komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya…

Read More...

agasimba kazwi ku izina rya nkongwa ngo hatagize igikorwa gashobora guteza inzara ikomeye muri aka karere.

Impuguke mu buhinzi ziraburira leta za bimwe mu bihugu by’Afurika kwihutisha gahunda zo kurwanya ubwiyongere bw’ibisimba bizwi nka nkongwa , bikomeje kwibasira igihingwa cy’ibigori.   n’ubwo iki kibazo kiri kuvugwa cyane mu burengerazuba bw’Afurika ariko , biravugwa ko ngo mu gihe gito niba nta gikozwe cyaba cyageze no muri Afurika y’iburasirazuba cyane mu bihugu bya Kenya, Tanzaniya, Zambia, Malawi n’ahandi, kandi utu duce ibigori biri mu biribwa by’ibanze. Abahanga bo mu kigo kizwi nka Centre for Agriculture and Biosciences International , bavuga ko niba izi leta ziburirwa zikomeje kurebera gusa ,ngo abazikoreramo ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku buhinzi bashobora guhura n’igihombo gikomeye , kandi ngo kikazanagabanya ingay’ibiribwa bikomoka ku bigori. Usibye ibihugu by’Afurika biburirwa kandi , aba bahanga banavuga ko ukurikije umuvuduko w’agakoko gatera ibi bisimba…

Read More...

DIAMOND PLATNUMZ YASINYE MURI UNIVERSAL MUSIC GROUP

Umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz ubu ni umuhanzi wa Universal Music Group (UMG) South Africa. Platnumz abaye umuhanzi wa mbere muri East African gusinyira iyi company. Uyu muhanzi kandi afitanye indirimbo nshya na Ne-yo ubu akaba ariyo ndirimbo muri iyi minsi ari gukorera promotion. Diamond yemeye ko ari umufana wa Ne-yo ukomeye cyane akaba yarishimiye ko bahuye muri 2015 MTV Africa Music Awards aho bavuganye kuri iyi collabo bafitanye muri iyi minsi. “When they announced he would be performing at the MTV Africa Music Awards, I was excited. After we met we discussed the possibility of doing a collaboration and he was ready to it. I chose Ne-Yo to record this song with because he fits my style of music. I am so happy…

Read More...

LADY GAGA IN SUPER BOWL 51

Lady Gaga yatangiye aririmba “America The Beautiful” ari hejuru ya stade mu mujyi wa Houston ‘How are you doing tonight, Texas? How are you doing tonight, America?,We’re here to make you feel good,’ ayo ni amagambo yatangiye avuga amaze kugera hasi. Lady Gaga yaririmbye iminota 13 gusa mu karuhuko cy’igice cya mbere cy’umukino wahuzaga New England Patriots na Atlanta Falcons. Lady Gaga yamanutse ku migozi yari imufashe mu mugongo aho yavaga hejuru ya stade ya NRG. Lady Gaga kandi ntago yagaraye mu myenda myinshi kuko ntago yagize umwanya uhagije. Mu kibuga, New England Patriots yatsinze Atlanta Falcons 34 kuri 28 aho Patriots yari yabanje gutsindwa umukino ugitangira. Iyi tsinzi ya Patriots yagizwemo uruhare na Tom Brady watsindiye iri rushanwa bwa 5 ku myaka 39 gusa.…

Read More...

PALLASO YAHAWE IMPANO Y’IMODOKA N’UMUVANDIMWE WE

Umuhanzi Pallaso yahawe imodoka nk’impano na mukuru we akaba n’umuhanzi Weasel Manizo. Iyi modoka yayerekanye ku mbuga nkoranya mbaga ze aho yashimiye umuvandimwe we cyane bikomeye. mu magambo ye yagize ati “My lovely brother gave me my favorite car in the world,I love you so much Weasel. You raised me, I raised you and I am so grateful for who we have become.” Aba mu minsi ishije nubwo bavindimwe begeze gukozanyaho cyane batumvikana ku bintu byinshi bitandukanye gusa ubu twizere ko umubano wagarutse muri Mayanja Family

HiPipo Music Awards: Here’s the full list of winners

Ku nshuro ya 5 irushanwa rya HiPipo Music Awards ryabereye muri Serena Hotel i Kampala. Iri rushanwa rikaba ryari rizwi ku izina rya PAM Awards mu myaka ya za 2000 mbere yuko rihindurirwa izina rikitwa HiPipo Music Awards muri 2012. Dore uko bajyenze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 3 Gashyantare: Artist of the Year Ziza Bafana Winnie Nwagi Sheebah Karungi (Winner) Radio and Weasel Eddy Kenzo David Lutalo Bebe Cool Best Male Artist Ziza Bafana Navio Eddy Kenzo David Lutalo Bobi Wine Bebe Cool (Winner) Best Female Artist Irene Ntale Mary Bata Rema Namakula Sheebah Karungi (Winner) Stecia Mayanja Winnie Nwagi Best Music Group B2C City Rock Entertainment Da New Eagles Pine Avenue5 (Winner) Radio & Weasel Viva Stars Best Breakthrough Artist B2C Carol…

Read More...

Abategetsi b’iburayi biriwe munama bajya impaka ku mushinga wo guhagarika Burundu ubwiyongere bw’abimukira yo baturuka kumugabane w’Afurika.

Abategetsi b’iburayi biriwe munama mu gihugu cya Malita , aho  impaka bajyaku mushinga wo guhagarika Burundu ubwiyongere bw’abimukira baturuka kumugabane w’Afurika. Imwe mungingo z’ingenzi zaganiriweho ni ijyanye no kurebera hamwe uko hakongerwa imbaraga mu gucunga inkombe y’inyanja ya Mediterane iri kuruhande rwa Libya, ndetse no guhangana n’abakora ubucuruzi bushingiye ku bikorwa byo kwambutsa aba bimukira banyujijwe muri iyi Nyanja. Gusa ariko umuti wose ushobora gutorwa n’aba bategetsi , ntukuraho impamvu zituma aba banyafrika bahitamo guhunga ibihugu byabo cyane izishingiye ku mibereho mibi ifitanye isano n’imiterere y’ubutegetsi bw’igitugu bwa bimwe mu bihugu nka Eritrea, aho ibihumbi byinshi by’abaturage muri iki gihugu bahitamo guhunga imirimo y’agahato bahatirwa gukora. Ikindi kibazo ni ubwiyongere bw’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ikunze kuyogoza uduce twinshi twa Afurika , nka Boko Haram izwi cyane …

Read More...

Angola: Perezida Edouardo dos santos yavuze ko atizitoza mu matora y’umukuru w’igihugu

Perezida w’Angola Edouardo dos santos yavuze ko atizitoza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mukwezi kwa munani uyu mwaka. Edouardo dos santos w’imyaka 74 y’amavuko  38 muriyo ayimaze kubutegetsi bw’angola . Kuri iyinshuro ariko , yavuze ko ishyka rya MPLA , ngo rizatanga uwitwa joao Laurenco  w’imyaka 62 y’amavuko akaba asanzwe ari minister w’ingabo . Gusa mbere y’uko ava kubutegetsi , Perezida Dos SANTOS yakunze kunengwa gukoresha umutungo w’igihugu munyungu ze bwite , kandi ngo agakoresha icyenewabo mu kugena no kugenera imyanya ikomeye abanyagihugu. Yatunzwe agatoki cyane ubwo yagenaga umukobwa we Isabelle Dos santos , ngo ariwe uyobora ikigo cya leta gishinzwe ibya peteroli.

HUYE: 9 bakekwaho gutema abantu ku rusengero rwa ADEPR bafashwe

Polisi y’urwanda ikorera mu karere ka huye mu majyepfo y’urwanda  iravuga ko yataye muri yombi abantu 9 bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku rusengero rwa ADEPR ruherereye muri ako karere mu ijoro ryakeye. Abavugira idini ya ADEPR babwiye itangazamakuru ko abakoze uru rugomo bakomerekeje abagera kuri 25 , barimo umurinzi  usanzwe ararira urusengero rwagabweho iki gitero. Uyu murinzi nawe yavuze ko yabonye abagabye iki gitero bagana ku muryango w’urusengero , bitwaje intwaro gakondo zirimo udufuni, imihoro, amacumu n’ubuhiri  maze batangira gutemagura buri wese  kandi mu batemwe harimo n’abari batabaye. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya kaminuza y’urwanda ari nabyo byakiriye abakomerekejwe   Dr Augustin Sendegeya , yavuze ko abakiriwe bose hamwe bageraga kuri 25 , ariko ngo 13 muri bo bavuwe bahita bataha . Cyakora kugeza ubu…

Read More...

Akarere ka Gatsibo:Intego ya Polisi ni uko buri murenge wose ugomba kugira sitasiyo ya Polisi

Umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana,  ku itariki ya 2 Gashyantare batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera. Izi nyubako zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Gatsibo. Zifite amacumbi y’abapolisi, ibiro, aho bafatira amafunguro ndetse n’aho bafungira abagore n’abagabo. Izo nyubako zose hamwe zuzuye zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 87. Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki gikorwa mu murenge wa Nyagihanga hanatashye imwe muri sitasiyo za Polisi y’u Rwanda, umuyobozi w’Intara y’I Burasirazuba,  yashimye abaturage kubera uruhare runini bagize mu kubaka sitasiyo ya Polisi. Yakomeje avuga ko kwegereza abaturage Sitasiyo ya Polisi bitanga umusaruro mwiza…

Read More...

Mu gihugu cy’uburundi umupolisi yakomerekeje bagenzi be umunani abarashe.

Mu gihugu cy’uburundi, umupolisi yakomerekeje abandi bapolisi  bagenzi be umunani abarashe. Amakuru atangwa n’itangazamakuru rikorera mu Burundi, avuga ko abagera kuri bane muri aba bapolisi umunani barashwe ngo ubu bamerewe nabi n’ibikomere batewe n’aya masasu. Pierre Nkurikiye uvugira igipolisi cy’uburundi , yavuze ko uyu warashe bagenzi be bari kumwe ku icumbi baryamye ariko ngo akaza kubyuka nijoro agatangira kubarasa. Pierre Nkurikiye  yavuze ko uwabarashe yari afite ibibazo byo mu mutwe, ngo kuko yigeze no gushaka kwiyahura. Gusa abagize icyo bavuga ku bisobanuro byatanzwe n’uyu muvugizi banyuze ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje kutanyura nabyo  kuko benshi bibajije impamvu umuntu agaragza ibibazo byo mu mutwe akagumishwa mu kazi nk’aka kandi afite n’intwaro. N’ubwo mu bice bitandukanye by’uburundi hasa n’ahakunze kuvugwa ibibazo by’umutekano muke ariko , si kenshi humvikanye…

Read More...

leta ya congo kinshasa mwitegurwa ry’ishyingurwa rya nyakwigendera Etienne Thsisekedi.

Leta ya Kongo Kinshasa yavuze ko iri gutegura uko hakorwa ishyingurwa rya nyakwigendera Etienne Thsisekedi , wapfuye afite imyaka 84 kuri uyu wa gatatu aguye mu bitaro by’I Bruxelles mu bubiligi. Biravugwa ko yazize indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero , indwara yaramaranye igihe kinini ajya kwivuriza muri iki gihugu yaguyemo. Bwana Lambert Mende uvugira leta y’iki gihugu yabwiye radio Okapi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo iyi myiteguro kimwe n’igikorwa nyirizina cyo kumushyingura kizagende neza. Gusa yanavuze ko urupfu rwa tchisekedi rwatunguranye , kubera ko yaherukanaga nawe umunsi umwe mbere yuko bavugana kubirebana n’uko hakongera kunozwa ibiganiro by’impande zitabona ibintu kimwe muri iki gihugu. Uyu mugabo wamenyekanye cyane muri Politiki ya Kongo , azwiho kuba yarakunze kuba kuruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwabayeho muri iki gihugu…

Read More...

Sosiyete sivile ikorera mu rwanda irahwitura leta y’u rwanda.

Sosiyete sivile ikorera mu rwanda iraburira  leta , ko niba itongereye igitsure n’ingufu zo gukurikirana inzego zayo zishinzwe kugeza ku baturage gahunda zitandukanye nko gushora imari mu bikorwa bibazamura, ngo bizakoma mu nkokora umugambi wo kubateza imbere. Ibi bivuzwe na sosiyete sivile nyuma y’iminsi ibiri gusa , hamuritswe icyegeranyo cyakozwe  n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB. Imwe mu mibare  yatanzwe muri iki cyegeranyo , igaragaza ko gahunda zagenewe guteza imbere abaturage nko gushora imari mu bikorwa bibazamura bigifite ijanisha ryo hasi ugereranije n’andi majanisha yo muzindi nzego.     Bwana Edouard Munyamariza uvugira sosiyete sivile yo mu Rwanda yabwiye radio safi , ko hakiri inenge nyinshi ku nzego za leta zishinzwe gukwiza mu baturage gahunda zibateza imbere .Yavuze ko gahunda zirimo VUP , Ubudehe…

Read More...

Ese gusaba uburenganzira ku Madini asenga shitani niwo musemburo wokwigaragaza kwayo!?

Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda Mukagari ka Munanira Ya 2 Mumudugudu wa Kinyange hari inzu Itavugwaho rumwe Nabahatuye Bamwe bati Hasengerwamo satani Kuko abahaza baza nama modoka bakinjira bagafunga Ubundi Bakamoka nkimbwa ;Abandi bati habamo Uwo basenga Ubaha cash Witwa Mwami Noti. Abavugwaho kuyikoreramo kubabona nikibazo,kuko n’inzu itagira idirishya nkizindi nzu zisanzwe kandi ihora ifunze.   ibi bibaye nyuma yiko Leta yu Rwanda ihakanye ikana kurira inzira ku murima abafite igitekerezo cyo kwandikisha ayo madi, Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Prof. Shyaka Anastase uyobora ikigo k’ igihugu cy’ imiyoborere ari na cyo gishinzwe kandika amadini yifuza gukorera mu Rwanda. Iri tangazo ryasohotse nyuma y’ igihe kitari gito bimwe mu binyamakuru bitangaje ko hari imiryango yizera shitani yifuje gukorera…

Read More...

Ihuriro ry’amadini muri Muhanga ndetse n’Akarere ka Muhanga bakoze amasengesho yo gushima Imana ibyiza yabakoreye.

Mu kwezi kwa Mutarama umwaka w’2016  nibwo abagore b’ibyiringiro ku bufatanye n’amatorero ya Gikristo  muri aka Karere ka Muhanga bateranye bereka Imana ko yabafasha amatora y’inzego z’ibanze yazagenda neza maze bahiga kuzabishima. Nyinawumntu Jacqueline Perezidanti w’abagore b’ibyiringiro,  avuga ko hari inshingano abakristo bagira zo gusengera igihugu n’abayobozi muri rusange kubera ko iyo igihugu gifite umutekano muke bigira ingaruka ku baturage bose, akavuga ko  bafashe umwanya munini wo gusengera amatora y’inzego z’ibanze yabaye mu kwezi kwa werurwe 2016 kandi ko yagenze neza nkuko bari babisabye. Pasiteri Zigirinshuti Michel, ashinzwe ivugabutumwa n’amahugurwa ku rwego rw’igihugu mu itorero ADEPR  ari nawe wari umubwiriza w’iki giterane,   avuga ko gushima Imana ku byo yakoze ari ikintu cy’ingenzi Imana yitaho akavuga ko hari ababiha agaciro gake bumva ko ari ibisanzwe. Yagize…

Read More...

Ishami rya loni rishinzwe kwita ku bana UNICEF , rirahururiza abana babarirwa muri za miliyoni.

Ishami rya loni rishinzwe kwita ku bana UNICEF , rirahururiza  abana babarirwa muri za miliyoni , cyane igice kinini cyabo kigwiriye mu bihugu bihoramo umutekano muke hirya no hino ku isi. Abavugira Iri shami rya loni  bavuga ko kugeza ubu kimwe mu bibazo bikomereye aba bana kandi kihutirwa,  aricyo kubona ibiribwa kandi bihagije, amazi meza n’ubuvuzi.   Unicef  ivuga ko muri rusange mu bantu basaga miliyoni 80 bakorwaho n’ingaruka z’imidugararo ikomoka ku ntambara ku isi , ngo kimwe cya kabili cyabo ari abana . Usibye n’iki kandi  kugeza ubu go kimwe cya kane cy’abana bo ku isi  babarizwa mu bihugu bidatekanye. Kugeza ubu ariko ngo igice kinini cy’amafaranga y’ubufasha bwagenewe aba bana , yabaye asaranganijwe abagera kuri miliyoni 17 baturuka mu bihugu bya Syria ,…

Read More...

uko umunsi wo kwibuka intwari z’u Rwanda wagenze.

Umukuru w’Igihugu yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’igihugu, ku ya 1 Gashyantare. Umukuru w’Igihugu yageze ku gicumbi cy’Intwari, haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, ahita ashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari. Yari kumwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri w’Intebe, umuyobozi w’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Sena na Perezidante w’Inteko umutwe w’abadepite hamwe na Minisitiri w’ingabo, umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda ndetse n’umuyobozi w’urwego rushinzwe intwari impeta n’imidariby’ishimwe. Harimo ntwari z’Imanzi zashyizwemo Umusirikare Utazwi na Maj.Gen Fred Gisa Rwigema, icyiciro cy’Imena cyo kirimo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwilingiyimana, Soeur Niyitegeka Felicite n’abana b’i Nyange. Kugeza ubu ariko icyiciro cy’Ingenzi ari nacyo cya gatatu nticyirashyirwamo intwali n’imwe muzo urwanda rwibuka. Cyakora birashoboka ko iki kiciro nacyo cyabona abagishyirwamo , niba ubushakashatsi bwamaze gutangizwa ku bandi bantu…

Read More...

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

just for laugh (african comedians)!!!

African Comedy enjoying Eddy Kenzo's VIVA AFRICA Eddy Kenzo

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien