Menu

BREAKING NEWS

Minister w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza bwana Boris Johnson kuri uyu wa kabili yazindukiye muri Gambia!!!

Minister w’ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza bwana Boris Johnson kuri uyu wa kabili arakorera uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Gambia. Uru rubaye uruzinduko rwa mbere w’umutegetsi wo hanze ya Gambia rukozwe muri iki gihugu , nyuma yo kuva kubutegetsi bigoranye kwa Yahya Jammeh. Biteganijwe ko bwana Boris Johnson , aganira na mugenzi we Adama Barrow ku ngingo zitandukanye , ariko cyane haragaruka kubirebana no kugaruka kw’iki gihugu cya Gambia mu muryango wa Commonwealth , uhuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza n’ibyahoze bikoronijwe n’ubwongereza. Igihugu cya Gambia cyari cyavuye muri uyu muryango muw’2013 ku butegetsi bwa Yahya Jammeh.   Umwanditsi: Fabrice Hakizimana.

mbese ubu Perezida wa Nigeria Muhamud Buhari na Donald Trump baganiraga iki koko!!!

Perezida wa Nigeria bwana Muhamud Buhari , yavuganye na mugenzi we wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump. BBC yavuze ko ibiro bya Perezida Buhari  byatangaje ko ikiganiro cy’aba bategetsi bombi kibanze cyane kuri gahunda yo kurandura umutwe wa Boko haram, umaze igihe uhungabanya umutekano mu bice by’amajyaruguru ya Nigeria. Itangazo ryashyizwe hanze n’ibi biro , riravuga ko leta zunze ubumwe zasabwe inkunga y’ibirwanisho byo gukoresha harwanywa uyu mutwe wa Boko Haram n’indi mitwe yose y’iterabwoba ishobora kuvuka. Gusa si bwo bwa mbere abategetsi ba Nigeria basaba  leta zunze ubumwe z’Amerika inkunga yo kurwanya imitwe y’iterabwoba , kuko muw’2015 perezida Goodluck Jonathan wo yaganirije iki kibazo perezida Ballack Obama, ariko icyo gihe nyamara Obama avuga ko Nigeria idashobora guhabwa inkunga iyo ari yo yose kuko…

Read More...

did you know this: How Do Cell Phones Work?

How Do Cell Phones Work? With worldwide mobile subscriptions estimated to be around 7 billion in 2014, cell phones have become a universal and indispensable tool for modern life. With a cell phone, you can talk to anybody on the planet from almost anywhere. But do you really know how your cell phone works?   In the most basic form, a cell phone is essentially a two-way radio, consisting of a radio transmitter and a radio receiver. When you chat with your friend on your cell phone, your phone converts your voice into an electrical signal, which is then transmitted via radio waves to the nearest cell tower. The network of cell towers then relays the radio wave to your friend’s cell phone, which converts it…

Read More...

Muri Kenya haravugwa ikibazo cy’abanyarwanda bamaze imyaka 70 muri icyo gihugu ntabwenegihugu bagira!!!

Muri Kenya haravugwa ikibazo cy’abanyarwanda bamaze imyaka 70 muri icyo gihugu ntabwenegihugu. Mu 1940 abakoroni bajyanye bamwe mubanyarwa mu gave ka Kericho mugihugu cya Kenya bagera kuri 500, kuva ubwo ntibongeye kugaruka. Abo banyarwanda bavuga ko hari abandi bakomoka muri Tanzaniya bo mu bwoko bwa Makonde baje kimwe bahawe ubwenegihugu mu kwacumi 2016 ariko nabo babanje kwigaragambya mugihe Abanyarwanda babuhawe na leta ya Kenya ndetse n’indangamuntu mu 1945 ariko mu 1975 baza kubwamburwa. Indi mpamvu yatumye bahera muri icyo gihirahiro nuko mu 1980 leta ya Kenya yategetse ko bakoherezwa mu Rwanda ariko leta y’u Rwanda irabyanga. Kurubu bamaze kugeza ikibazo cyabo kuri ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya James Kimonyo wanabasuye muri ako gace ka Kericho bamusobanurira ikibazo cyabo gishingiye kuri iyo mibereho harimo ko cubons…

Read More...

Korea ishobora kujya mu mazi abira aho bukera!!!!!!

Ibihugu bikomeye ku isi birimo Leta zunze Ubumwe za Amerika , Ubuyapani hamwe na Koreya y’epfo byasabye akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye guhamagaza inama y’igitaraganya , kugira ngo bige ku kibazo cya koreya ya ruguru. Iki gihugu cyongeye gushyirwa mu majwi kuri iki cyumweru nyuma y’uko kigeragereje igisasu cya misile , maze kikanyuzwa mu gice cy’ubuyapani. Nyamara iki gihugu cya korea cyongeye gutera iki gisasu , nyuma y’aho mu bihe bishize cyakunze kwiyamwa kugerageza iki gikorwa , ariko Pyongyang agasa n’udaha agaciro ibi byifuzo byatumye ibi bifatwa nk’ubushotoranyi. Iki gisasu kandi gitewe nyuma gato y’aho Perezida Donald Trump atorewe kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika , kandi iki gihugu cyakunze kwigaragza nk’ikidashyigikiye namba umugambi wa koreya ya ruguru. Kugeza ubu abakurikirana ibintu baravuga ko koreya…

Read More...

Teddy Kaberuka avuga ko imbogamizi ebyiri zikomeje kudindiza iterambere ry’ubuhinzi hatagize igikorwa byateza inzara ikomeye ku hazaza h’u Rwanda.

Teddy Kaberuka impuguke mu bukungu avuga ko nubwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) inkunga ingana n’amayero miliyoni 200, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda miliyari 173 azakoreshwa mu rwego rw’ubuhinzi, avuga ko abakora umwuga w’ubuhinzi bo bakomeje kugaragaza ko uyu mwuga utabageza ku itera mbera ryihuse nkuko byifuzwa ku mpande zombi yaba kuruhande rwa guverinoma no kuruhande rw’abahinzi ndetse nubwiyongere bw’abaturage bukarushaho kubigiramo uruhare rukomeye. Aya masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize hari kuwa Kane tariki ya 23 Kamena 2016, ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete, na ho ku ruhande rwa EU ashyirwaho umukono na Amb. Michael Ryan uyihagarariye mu Rwanda. Minisitiri Gatete yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda za Guverinoma zo guteza imbere imirire myiza…

Read More...

minisitiri w’intebe yatanze gasopo kuburirira ku makimbirane abera mungo bakica bagenzi babo..

Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2017, ubwo Umukuru wa Guverinoma yasozaga icyiciro cya Kane cy’Itorero ry’Abagore 456 bahagarariye abandi mu myanya itandukanye biswe ‘Ba Mutimawurugo’, yagaragaje ko ikibazo cy’amakimbirane akomeje kugaragara gikwiye kurwanywa ku bufatanye bw’inzego zose zihurira ku kubaka umuryango nyarwanda. Ni itorero ryari rimaze iminsi icyenda ribera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Murenge wa Kinoni, Akarere ka Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda. Minisitiri Murekezi yabwiye abo bagore ati “Muzabe ku isonga mu gushimangira ubufatanye hagati y’Inzego za Leta, Ababyeyi, Abarezi, Abikorera, Sosiyete Sivile n’Imiryango Ishingiye ku Madini n’Amatorero, mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda; muzafate iya mbere mu kurwanya, ku bufatanye n’izindi nzego zose bireba, amakimbirane abera mu ngo.” Minisitiri Murekezi yavuze ko amakimbirane mu muryango nyarwanda azarwanywa mu gihe…

Read More...

HCR ikomeje guterwa impungenge n’impunzi z’abarundi zikomeje kwiyongera mu bihugu bituranye narwo..

Mu gihe ishirahamwe mpuzamahanga ryita ku impunzi kw’isi HCR, rivuga ko umubare w’impunzi z’abarundi zikomeje kwiyongera mu bihugu bituriye n’uburundi, nk’Urwanda, Tanzania, na Congo, ariko Uburundi rukaba rubihakana. Umuvugizi w’iri shyirahamwe ryita ku mpunzi William Sprinder avuga ko impunzi zikomeje kwiyongera ku buryo mu mpera z’uyu mwaka zishobora kurenga 500 000 mu gihe ubu bari ku mubare urenga 386.000 Akaba ariyo mpamvu iri shirahamwe ririmo gusaba ibi bihugu byemeye kwakira izi mpunzi z’abarundi kubaha ubundi butaka bakagura inkambi kuko bigoye kubitaho mu gihe batuye mu bucucike. N’ubwo HCR ivuga ibi Leta y’uburundi yo irabihakana ivuga ko nta muturage ku butaka bw’uburundi ugihunga, ahubwo ko Uburundi burimo kwakira impunzi z’aba nye congo. Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi kwisi riragaragaza ko ibi bihugu uko ari 3 byakira…

Read More...

impungenge ku bihugu bikiri munzira y’amajyambere ku mihindagurikire ya politike z’ibihugu byari bisanzwe bibatera inkunga..

Impuguke muri politiki mpuzamahanga ziraburira abategetsi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere gushaka uko bishyiriraho bo ubwabo , imirongo migari izagena uko hubakwa ubukungu bw’ibyo bihugu ku buryo burambye. Abasesengura politike mpuzamahanga baravuga ibi babihereye ku kuba ibihugu by’ibihangange biri gufata ibyemezo bikomeye, kandi bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’ibihugu bikiri munzira y’amajyambere , kenshi usanga binabeshejweho n’inkunga z’ibyo bihugu bikomeye. Batanga ingero z’ibyemezo biheruka gufatwa bigatungura isi , harimo kwikura k’ubwongereza mu ishyirahamwe ry’ibihugu by’iburayi , ndetse n’itorwa rya Donald Trump ufatwa nk’umwe mu banyepolitiki babayeho ku isi , bagendera ku byemezo bikaze bishobora gushyira rubanda mu kaga. Banakomoza kandi ku matora y’umukuru w’igihugu ari hafi gukorwa mu gihugu cy’ubufaransa , aho amajwi menshi yumvikanisha izina rya Marie Le Pen nk’ushobora kuyatsinda ,kandi abasesengura…

Read More...

Lamin Manneh wari Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda yagizwe umuyobozi mukuru wa (UNDP) muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Uwari Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2012, Lamin Manneh, yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (UNDP). Izo nshingano zo kuyobora iki kigo Lamin Manneh yazihawe na Abdoulaye Mar Dieye umuyobozi wa UNDP muri Afurika, iki kigo gihuriza hamwe ibiro 45 bya UNDP muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse kikagira uruhare mu mikoranire y’Imiryango yo mu Karere na mpuzamahanga irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Imiryango iharanira guteza imbere ubukungu. Kikaba gifite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia. Yatangiye gukorana na UNDP mu 1996 aho yagiye ikora imirimo itandukanye haba ku cyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bihugu bitandukanye. Yanakoreye Banki Nyafurika Itsura…

Read More...

Umurambo wa Etienne Tshisekedi uri gutera impaka hagati y’abanyamuryango b’Ishyaka nyakwigendera asize UDPS na Leta ya Congo.

  Umurambo wa Etienne Tshisekedi uri gutera impaka hagati y’abanyamuryango b’Ishyaka rya nyakwigendera asize  UDPS na Leta ya Congo. Abanyepolitike bari muri iryo Shyaka UDPS baraha amabwiriza leta ya Congo mbere y’ugutahukana umurambo wa Etienne Tshisekedi. Baravuga ko babanza gushyira ahagaragara leta y’ubumwe ihuriweho n’impande zose zitavuga rumwe na Leta uyu nyakwigendera yaharaniga.   Amasezerano yiyi leta y’ubumwe akaba yaremejwe ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize. Iri shyaka UDPS kandi rirabwiriza Leta ya Congo gukoresha uburyo bw’amafaranga mu gushyingurana ishema umurambo w’uwahoze aharanira demokarasi muri iki gihugu. Bakanifuza ko bategura ahantu heza kdi hizewe mu mujyi wa Kinshassa hazashigurirwamo uyu murambo. Kubwa ministri Lambert Mende umuvugizi wa Leta ya congo ngo bamaze guhura  n’umuryango wa nyakwigendera Etienne Tshekedi mu nama yavugaga uburyo bwo gucyura umurambo wa Etienne Tshisekedi na site…

Read More...

Perezida watowe muri Somaliya ufite ubwenegihugu bwa leta zunze ubumwe z’amerika, iturufu yo gukomorerwa ku iteka rya perezida Donald Trump….

Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga baravuga ko kuba Perezida watowe muri Somaliya afite ubwenegihugu bwa USA, bishobora kuba biri mubyamuhaye amahirwe yo gutoranywa mu bandi bakandida , yitezweho  kuzagira ijwi rishobora kumvwa vuba n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.   Ibi babishingiye ku kuba USA yarashyize  Somalia ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira muri iki gihugu cya leta zunze ubumwe z’amerika, bagasanga gutoranya Mohamed Abdullahi Farmajo nk’umukuru w’igihugu  ari  bumwe mu buryo bwiza abanya Somaliya bahisemo gukoresha kugira  ngo abe yabafasha mu biganiro byatuma abanya Somaliya bakomorerwa. Mu minsi mike ishize , nibwo leta zunze ubumwe z’amerika yashyize igihugu cya Somaliya ku rutonde rw’ibihugu by’abayisilamu abaturage bayo batemerewe gukandagiza ikirenge ku butaka bwa Amerika. Icyo gihe ariko abavugira leta ya Somalia bagaraje ko batishimiye iki cyemezo ,…

Read More...

Inkambi y’impunzi ya Dadaab yendaga gufungwa na leta ya Kenya urukiko rukuru rwemeje ko itagifunzwe..

Urukiko rukuru rwa  kenya rwahagaritse umwanzuro wa guverinoma ya Kenya yasabaga ko inkambi y’impunzi ya Dadaab, ya mbere nini kurusha izindi kw’isi yafungwa. Itegeko ryo gufunga inkambi ya Dadaab no gucyura impunzi z’abanyasomaliya 260 000 bayibamo, ryasohotse mu mwaka ushize. byateganywaga ko izafungwa mu kwezi kwa gatanu ariko umucamanza w’urukiko rukuru, aca urubanza yavuze ko iryo tegeko ari iryo gutesha agaciro uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Leta ivuga ko yafashe iyo ngingo ku mpamvu z’umutekano w’igihugu, isobanura ko ibitero bikorerwa ku butaka bw’igihugu cya Kenya n’umuutwe ugendera ku matwara ya k’Islamu Al-Shabab, bitegurigwa muriyo nkambi. Dadaab yashinzwe mu 1991 ngo icumbikire imiryango yahunze ubushyamirane bwari muri somaliya mu mwaka 1990 hakaba hari impunzi zimaze imyaka irenga 20 ariho ziba. Iyo nkambi icumbikiye n’impunzi zituruka mu bindi bihugu nka Ethiopia,…

Read More...

nyuma y’imyaka 40 ntawe ubizi cassettes z’umwimerere ziriho indirimbo za Bob Marley zatoraguwe!!!!!!

Ama “cassettes” ariho indirimbo z’umuririmbyi w’injyana ya reggae Bob Marley, yatoraguwe mu cyumba gikonjesha mu kuzimu kwa hoteri yo mu mujyi wa Londres nyuma y’imyaka 40 zimazemo ntawe ubizi. Ayo ma “cassettes” ni ay’umwimerere , yafatanywe ubuhanga buhanitse, akaba ariho indirimbo za reggae zafashwe  igihe yari yakoresheje ibitaramo mu mujyi wa Londres na Paris mu 1974 no mu 1978. kuri iyo mizingo hariho indirimbo No Woman No Cry, Jamming na Exodus ikaba ari zo yakoresheje ashyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo yise ”Exodus”. Ayo ma “cassettes” yatowe muri hoteli ishaje i Kensal Rise, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi  Londres, aho Bob Marley n’itsinda rya Wailers baruhukiraga igihe bacurangiraga abakunzi babo mu migi itandukanye yo ku mugabane w’uburayi mu myaka ya 1970. Igihe Ayo ma “cassettes”  yatoragurwaga, umuherwe akaba…

Read More...

perezida kagame ati: “aho igihugu kiva n’aho kijya harazwi igisigaye ni ukwihutisha iterambere”.

Uyu munsi mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko Perezida Kagame amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya aribo Claire Akamanzi, Dr Richard Sezibera, Jean Bosco Mutangana, Richard Muhumuza, Prof Shyaka Anastase,  Dr Usta Kayitesi Amazina y’abarahiye n’inshingano nshya bagiye gusohoza: Clare Akamanzi wongeye kugirwa umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) niwe warahiye mbere. Senateri Dr Richard Sezibera uherutse  gutorerwa guhagararira Intara y’Amajyepfo muri Sena. Umushinjacyaha mukuru wa Republika y’u Rwanda Jean Bosco Mutangana. Umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga Richard Muhumuza. Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ariwe Prof Shyaka Anastase. Uwungirije umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ariwe Dr Usta Kayitesi, uyu akaba umugore wa Richard Muhumuza barahiriye rimwe inshingano nshya bahawe.   Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko aho igihugu kiva n’aho kijya hazwi igisigaye ari ukuzuza inshingano kikihuta mu iterambere nanone yavuze…

Read More...

Uguhangana kudasanzwe Hagati ya UTB VC na REG VC

Bombori bombori hagati y’ikipe ya Volleyball ya kaminuza RTUC yandutse UTB VC na REG VC yemerewe kuba umunyamurya mushya w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volley ball mu Rwanda mu mwaka wa 2016-2017. Uku gucenganywa no guhangana hagati y’amakipe yombo biriguterwa nuko aya makipe yombi ashaka kugura cyangwa gusinyisha umukinnyi w’umutanzaniya ukina kumwanya wo hagati (Centrer), ubusanzwe uyu mukinnyi uzwi ku zina rya Jackson yaje mu Rwanda kuri gahunda y’ikipe ya UTB kugirango babashe kumvikana kuburyo yazajya akinira iyi kipe no kubijyanye n’umushahara we. Uyu muhungu akimara kugera mu Rwanda ikipe ya REG VC ikabimenya yahise itangira gushakisha amakuru ye, aho aherereye cyangwa se aho acumbitse, byabaye ngombwa ko uyu mukinnyi ikipe ya UTB VC yari yamuhamagaje itangira kumushyiraho ingenza, nokumenya amakuru ye yaburi mwanya kugirango batamubura kandi yaraje kuri…

Read More...

Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bayobozi b’akagari ka Nkusi mu murenge wa Jari bakurikiranyweho ubujura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkusi mu murenge wa Jari mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali, afunganywe n’abandi bayobozi bane bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’ibikoresho bitandukanye birimo amabati, imifuka ya sima ndetse n’ingorofani. SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko aba bayobozi koko batawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata mu mujyi wa Kigali, bose bakaba bakurikiranyweho: Kwiba amabati yari mu bubiko (stock) bw’umurenge buherereye mu kagari ka Nkusi ndetse bagatwara n’imifuka ya sima hamwe n’ingorofani. ndetse ngo nibindi bigikorwaho iperereza. Muri aba bafunzwe harimo: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nkusi witwa Munyaneza Gaspard Ushinzwe iterambere mu kagari witwa Ngwabije Moise Uwitwa Niyoyita ushinzwe umutekano mu kagari Umuyobozi w’umudugudu witwa Maniragaba. Umuvugizi wa Polisi…

Read More...

ikiganiro perezida kagame yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka gasabo.

Kuri uyu wa kabiri, Abayobozi mu nzego z’umudugudu, akagari, imirenge n’Akarere ka Gasabo bagera hafi ku bihumbi bitatu (3 000) bahuriye mu Nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere, biga kw’Isuku, Abazunguzayi, kubaka mu Kajagari, Umutekano, Ibiyobyabwenge n’ibindi bibangamiye iterambere ry’Akarere. Muri iyi nama kandi hanatanzwe imidali y’ishimwe ku ‘Barinzi b’igihango’ ku rwego rw’utugari n’imidugudu bagera kuri 223. Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe witabiriye iyi nama yabasabye abayobozi ko mu gihe nk’iki baba bisuzuma, batajya bareba ibyagenze neza, n’ibitaragenze neza gusa, ahubwo ngo bakwiye kujya bareba n’ibidakorwa kandi bikwiye. Yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko ari abayobozi bakomeye mu gihugu, kuko aribo bashyira mu bikorwa gahunda zose za Guverinoma, bityo ngo iyo badakoze ibintu neza cyangwa batumvise neza byose birapfa, kandi ngo ibyo bishe na ba Minisitiri na…

Read More...

Nyuma y’inama y’abaminisitiri, hari kwitegurwa umwiherero ngaruka mwaka w’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku itariki 3 Gashyantare 2013, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, yemeje amabwiriza anyuranye ya Minisitiri w’Intebe yoroshya iyubakwa ry’amacumbi aciriritse. Byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo afatanyije na bamwe mu ba minisitiri, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Gashyantare 2017. Iyi nama ikaba yari igamije gusobanurira Abanyarwanda imwe mu myanzuro yafashwe muri iyi nama y’Abaminisitiri.   Eng Didier Sagashya, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) wari muri iki kiganiro, yagarutse ku byavuzwe muri iyi nama bijyanye n’imyubakire y’inzu ziciriritse. Yagize ati “Inama y’Abaminisitiri yemeje ko uturere tuzajya dushaka ubutaka bwo kubakaho. Hatekerejwe kandi uko abashoramari bakora ibikoresho byo kubaka biciriritse ndetse n’ukureba uko amabanki yaha abashoramari mu bwubatsi bw’amacumbi aciriritse inguzanyo ku nyungu iri hasi, nanone havuzwe ku mabwiriza ya…

Read More...

Superintendent Shaun McKillop na mugenzi we Senior Inspector Iain Ward bo muri Polisi ya Ecosse bari mu ruzinduko mu Rwanda

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru  bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u Rwanda, aho baganiriye n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K Gasana. Mu biganiro byabo bunguranye ibitekerezo ku kuntu habaho ubufatanye hagati ya Polisi zombi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Aba bashyitsi uko ari babiri bari mu Rwanda mu rugendo shuri  rw’iminsi ine;  abo akaba ari:  Superintendent Shaun McKillop; akaba ayobora Ishami rishinzwe ibikorwa byo guteza imbere Polisi y’iki gihugu  n’iterambere mpuzamahanga, rikorera ku cyicaro cya Polisi ya Ecosse ; yari kumwe na Senior Inspector Iain Ward., akaba we ashinzwe ibijyanye n’umugabane wa Afurika. Bari mu gihugu, aho barimo kwiga  uburyo…

Read More...

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

Emmanuella on Kids Say The Darnest Things Show Nigeria Naija Comedy Hub

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien