Menu

BREAKING NEWS

Abasirikare b’abarundi bakomeje kwirukanwa umusubirizo bava mu butumwa bwa AMISOM!!!!

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo kwirukana abandi basirikare batanu b’u Burundi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somalia. Muri aba hakaba harimo ofisiye umwe. Kugeza ubu ntiharatangazwa ku mugaragaro icyatumye aba basirikare birukanwa, gusa aba batanu baje biyongera ku bandi baherutse kwirukanwa bashinjwa imyitwarire mibi no kunywa inzoga zitemewe n’amategeko.   Nubwo abo basirikare birukanwe ariko, ku rundi ruhande nk’uko tubikesha urubuga UBMNews rwo mu Burundi, bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ngo bakomeje kwitwara neza. Umwe muri aba akaba ari Gen. de Brigade Venuste Nduwayo, uri mu basirikare bakuru ba AMISOM bashimiwe na Afurika Yunze Ubumwe. Uyu akaba ari we uyoboye ingabo z’Abarundi ziri muri Somalia. Kugeza ubu u Burundi nibwo bufite ingabo nyinshi muri AMISOM inyuma…

Read More...

Abimukira bagera ku bihumbi 45 nibo baze kugera mu Butaliyani mugihe 1,222 aribo bamaze gupfira muri Mediterane muri uyu mwaka!!

Abasirikare b’Ubutaliyani bagenzura imbibi z’amazi batangaje ko abakora ibikorwa byo gutabara,barokoye abimukira 484 bari mu bwato mu nyanja ya mediterane ku munsi wa gatandatu bvuga ko batoraguye imirambo irindwi y’abagabo bapfuye igihe  bageregezaga kwambuka kumugabane w’I Burayi. Abimukira barenga ibihumbi 45 nibo bamaze kugera mu Butaliyani baturuka muri Afrika kuva uyu mwaka watangira, bakaba biyongereye ku  40 kw’ijana ugereranije n’igihe nk’iki mu mwaka wa 2016. Abagera 1,222 nibo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu nzira nk’uko bitangazwa n’ishirahamwe mpuzamahanga ryita ku mpunzi n’abimukira.   Yanditswe na EricksonTwahirwa@radiosafi

Byinshi ku mirimo ya Ambassador Richard Kabonero wari uhagarariye inyungu za Uganda mu Rwanda waraye asezeye!!!

Ambasaderi Richard Kabonero wari umaze imyaka 10 ahagarariye Uganda mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru yasezeye ku mirimo ye n’Abanya-Uganda baba mu Rwanda muri rusange, aho yavuze ko nyuma y’imyaka 10 aba kandi akorera mu gihugu cyiza cy’u Rwanda urugendo rwe nka ambasaderi rurangiye. Kabonero akaba agiye gukomereza akazi ke ka ambasaderi mu gihugu cya Tanzania. Abari bateraniye muri hotel Serena aho yasezereye bari bamuteze amatwi bitonze bumva uyu mugabo ufite ubunararibonye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga wagize uruhare mu mubano mwiza wa Uganda n’u Rwanda mu myaka amaze mu gihugu. Ambasaderi Kabonero yoherejwe mu Rwanda mu 2006 ubwo umubano wa Uganda n’u Rwanda icyo gihe utari wifashe neza. Ashingiye ku bucuti bwa hafi yari afitanye na bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda nk’uko Chimpreports ivuga,…

Read More...

Ubutegetsi bwa Presisent Macron bwatangiye kugereranywa n’ubwa Français Mitterrand !!!

Ku itariki ya 14/05/2017,nibwo Emmanuel Macron yarahiriye umwanya w’umukuru w’iki gihugu cy’Ubufaransa ,ni nyuma yogutorwa na majwi menshi 65% atsinze umugore Marine Le Pen ku majwi 35%,mu kiciro cya Kabili cy’amatora ikindi kandi uyu niwe Mutegetsi muto ugiye kuyobora Ubufaransa  kuva kuri Napolion Bonaparte ku mwaka 39 gusa. Macron ,wamenyekanye cyane ubwo yari Minisitiri w’Imari muri iki guhugu ,akaza kwegura kuri uyu mwanya avuga ko yifuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kandi cyokimwe nu kwiyomora mw’ishyaka ryari kubutegetsi agashinga irye rya EN MARCHÉ avuye murya banyaSosiyaliste . Bivugwa ko ubwo y’iyimamazaga ntacyo yavuze kuri Afurika nk’umugabane wakozweho bikomeye n’ikigihugu ariko dusubiye inyuma gato ,mbere y’uko atorerwa uyu mwanya yatangaje ko Ubufaransa bukwiye gusaba imbabai Igihugu cy’ALGERIYA kubikorwa bibi iki gihugu cyakozeyo. Icyo gihe Abakurikiranira hafi iby’iki…

Read More...

Cote D’ivoire abasirikale bakoze imyigaragambyo basaba leta agahimbazamusyi bemerewe!!

Iyi myigaragambyo yatangiye kuri  uyu wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje ni amagana menshi y’abasirikale barigushinja Leta yabo ko itabageza ho ibyo yabemereye kandi bavuga ko bazigaragambya mpaka leta ibahaye ibyo bashaka. Umuntu umwe niwe umaze ku menyekana ko yaguye muri iyi myigaragabyo yaba basirukale muri  Cote D’Ivoire gihe abakomeretse bamaze kugera kuri 20kandi nanone amakuru dukesha Reuters avu8ga ko aba bigaragambya bavuzeko Leta itarabegera ngo baganiore bakavuga ko bishoboka ko abategetsi b’iki gihugu nta gaciro baha iki kibazo. Yanditswe na Erickson Twahirwa@radiosafi

Indwara ya Ebola muri Congo kinshasa!!!

Nkuko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, WHO, ribitangaza, nibura umuntu umwe yapfuye azize virusi ya Ebola mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, WHO yongeyeho ko Minisiteri y’ubuzima muri Kongo, yari yarayimenyesheje ko hari “ibizamini byo kwa muganga byemeje” umuntu urwaye Ebola. Abantu barenga 11000 bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bw’Afurika mu mwaka wa 2014 n’uwa 2015, cyane cyane mu bihugu bya Guinea, Sierra Leone na Liberia. Indwara ya Ebola iheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 2014. Icyo gihe yahitanye abantu 42. Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima muri Kongo rivuga ko iyi ndwara ya Ebola yemejwe nyuma y’ibizamini byo kwa muganga byakorewe ku bantu icyenda bafite umuriro kandi bavaga amaraso…

Read More...

perezida Kagame ati “Gukuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga bizagerwaho kubera politiki nziza.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye ko imiyoborere myiza iha agaciro kangana abaturage ari yo izatuma abari n’abategarugori bagerwaho n’ikoranabuhanga bakanatinyuka kurikoresha. Yabivugiye mu kiganiro cy’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Transform Africa 2017 kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, cyari kitabiriwe na Perezida wa Djibouti, Ismail Omar Guelleh, uwa Niger, Mahamadou Issoufou, uwa Mali Ibrahim Boubacar Keita, Minisitiri w’Intebe wa Sao Tome, uwa Gabon n’uwa Guinea Equatorial. Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika nibyimika politiki izira ivangura rishingiye ku gitsina, abakobwa bazarushaho gukoresha ikoranabuhanga. Ati “ Gukuraho ubusumbane mu ikoranabuhanga bizagerwaho kubera politiki nziza, kuko ari yo irebana bya hafi na gahunda zo kwimakaza uburinganire, aho abagore n’abagabo, bakobwa n’abahungu bahabwa uruhare rungana mu guteza imbere igihugu cyabo. Ni politiki izahesha abagore uburezi n’ubundi…

Read More...

Imyaka 36 irashize Bob Marley icyamamare muri reggae kitabye Imana!!!!!

Abarasta batandukanye bo mu Rwanda batangaza ko umunsi wo kwibuka Bob Marley ari umunsi ukomeye kuri bo bagereranya na Noheli yizihizwa n’Abakristu. Babitangaje ubwo Abarasta n’abafana ba Bob Marley muri rusange bizihizaga imyaka 36 ishize yitabye Imana, umunsi wizihizwa ku itariki ya 11 Gicurasi 2017. Abarasta bo mu Rwanda nabo bizihije uwo munsi. Abo muri Kigali bawizihije babifashijwemo n’umuhanzi ucuranga mu njyana “reggae”. Uyu muririmbyi uzwi mundirimbo nka “Hobe Hobe” na “Ab’iwacu” yacurangiye abizihije uwo munsi bari bateraniye ku Inema Arts center ku Kacyiru. Natty Dread avuga ko uwo munsi awufata nka Noheli ku Barasta bose kuko ngo nibwo buri wese yongera kumva umuziki wa Bob Marley akamwibuka nk’aho yaba akiri muzima. Agira ati “Twebwe tumeze nk’abagize Noheli! Ni byiza ko buri wese abona mugenzi…

Read More...

U Rwanda na Inmarsat bagiye gusinyana amasezerano n’iki kigo mpuzamahanga mu bya Satelite!!

Kuri uyu wa Gatanu  mu Rwanda hakomeje inama mpuzamahanga igamije impinduka muri Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga (Transform Afurika 2017) bishoboka ko ishobora gusozwa u Rwanda rushyize umukono ku masezerano y’ubufanye  n’iki kigo  cy’Abongereza gishinzwe ibijyanye na za Satelite (Inmarsat ) hagamijwe guteza imbere serivisi zitangirwa kuri za telefone n’ahandi hatandukanye hifashisha ikoranabuhanga. Muri iyi nama inafite gusoza kuri uyu wa 12 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda iragirana imikoranire n’iki kigo mu rwego rwo gukwirakwiza itumanaho ryihuse rizahera mu mujyi wa Kigali nk’uko biri mu ngamba za leta zo guteza imbere ibijyanye na ICT, gusa iki kigo kikaba kizanakorana n’ibindi bihugu bitandukanye muri Afurika.   Iki kigo cyubatse izina mu rwego rw’isi, Inmarsat, ngo biteganyijwe ko kizamara amezi agera kuri 12 gisa n’ikiri mu igerageza mu mujyi wa…

Read More...

Seeking to oust Mugabe

One is a female former teenage guerrilla fighter who became President Robert Mugabe’s closest ally, the other is a battle-hardened opposition leader often dismissed as a busted flush *Despite their differences, Joice Mujuru and Morgan Tsvangirai are in talks to lead a united opposition alliance to try to unseat Mugabe in Zimbabwe’s much-anticipated election next year. *The president, 93 and increasingly frail, has vowed to stand again to extend his rule, which began in 1980 and has been dominated by economic collapse and political repression. *Zimbabwe’s history of violent and fraud-riddled elections has eroded public trust in voting, but the coalition leaders hope a unified alternative to Mugabe will produce a high turnout that would make it harder to rig the result.

Min Johnson Busigjye Ati:”Abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na Beneyo ndabasaba ko mwimiriza imbere Ubunyangamugayo” .!!

 Uyu munsi kuwa kane ,itariki 11/05/2017,hatangiye Inama nyunguranabitekerezo ku micungire y’imitungo yasizwe na Beneyo,Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye  yagaragaje aho minisiteri ayoboye aho ihagaze  Ati”Abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na Beneyo ndabasaba ko mwimiriza imbere Ubunyangamugayo” . Mu gihugu hose imitungu yasizwe na bene yo igera ku 1145 igizwe n’inzu 466, ibibanza 24, imirima 555, inzuri 18 n’amashyamba 88,Iyi mitungo si ko ibyazwa umusaruro kuko buri kwezi itangwaho ubukode ni 118 ingana 10.33%.Irimo inzu zikodeshwa cyane izo mu turere tw’umujyi wa Kigali n’imirima ihingwamo ibyayi mu turere turimo Gicumbi nk’uko bayatangajwe na Minisiteri y’Ubutabera kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017.   Imitungo imaze gusubizwa ba nyirayo cyangwa ababifitiye uburenganzira ni 14 mu Karere ka Gasabo n’itanu muri Nyarugenge.Mu mbogamizi ziri muri iyi gahunda harimo kuba mu turere…

Read More...

Perezida Kagame ashyikirizwa umudali wa UNESCO

Ishami Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO , ryashyikirije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame umudari ku wa 10 Gicurasi 2017 mu nama ya Transform Africa 2017. Umuyobozi wa UNESCO Irina Bokova yavuze ko uwo mudari ari uwo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 UNESCO yizihijwe mu 2015, wo gushimira Perezida Kagame kuba yarimakaje ikoranabuhanga kuri bose, uburinganire n’amahoro. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Bokova yagize ati “Nishimiye gushyikirizwa umudari wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ya UNESCO, ni intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga kuri bose hagamijwe iterambere, uburinganire n’amahoro.” UNESCO yageneye uwo mudali Perezida Kagame muri 2015 mu nama yigaga ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi. Umukuru w’Igihugu ashimirwa kuba yarayoboye ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akubaka u Rwanda rwari…

Read More...

Zanzibar:Amashuri yafunzwe kumpamvu z’imyuzure !!!

Muri Tanzaniya mukirwa cya Zanzibari imirimo myinshi yamaze guhagara biturutse ku mvura nyinshi yaguye igateza imyuzuro muri iki kirwa,ahibasiwe cyane bikomeye nkuko tubikesha BBC ni mugace kubatswemo amashuli. Minisitiri ufite Uburezi mu nshingano ze yatanze itegeko ko amashuli aba ahagaze muri iki kirwa cya Zanzibari ku mpamvu yo kubungabunga umutekano wabo kugeza ubutegetsi bw’iki gihugu butanze uburenganzira bwo gukomeza amasomo. Bimwe mu bitangazamakuru muri Zanzibar biravugako hamazem gupfa abantu 3,abandi 9 bakaba baburiwe irengero ,Hamaze  no kwangiritse ibintu byinshi ,imirimo yamaze guhagarara kubera ko ntaho kunyura imihanda yamaze kwangirika mu bice byinshi. Iyi myuzure yakomotse ku mvura nyinshi irimo kugwa muri ibi bihe mu gice cyegereye inyanja y’Abahinde no mu Burasirazuba bwa Afurika.   Yanditswe na EricksonTwahirwa@radiosafi

Kenya :Igiciro cy’isukali cyamaze kwikuba cyane bitigeze bibaho muri iki gihugu!!!

Mu gihugu cya Kenya haravugwa kuzamuka ku igiciro cy’isukali yabaye nke muri iki gihugu ,amaguriro akomeye muri Kenya niyo yabigaragaje cyane kuko yo yamaze kuvuga ko yamaze kuzamura ibiciro biturutse ko babona ntaho isigaye mu madepo makuru aho bayirangura nabo barimo kubahenda cyane.   Igiciro ku kilo cy’imwe gusa ubu ni Amashilingi 200  ya Kenya ni Amafaranga y’uRwanda 1600 (frw) ,ibi nibyo bisobanura ko iki gihugu cyamaze kwinjira mu kibazo gikomereye abaturage bifuza isukali.   Ubusanzwe Kenya yabonaga umusaruro w’isukali ukabakaba toni 600,000 ku mwaka ikinjiza toni 300,000 izivanye kwisoko rya kano Karer ka Afurika y’uburasirazuba ndetse no muryango w’ubukungu wa COMESA.   Ariko ibitangaje nuko kuva iki cyumweru cyatangira bamaze kwinjiza Toni  ibihumbi80,000 kandi ngo ukurikije uko bimeze n’ubundi birashoka ko iki cyumweru cyarangira…

Read More...

SCANDAL REPORTEDLY COMING TO AN END AFTER SEASON 7

According to TV Line, ABC is expected to make a formal announcement about Scandal’s season 7 being the final season. Apparently it was Shonda Rhimes’ decision to pull the plug in a need to keep the show’s authenticity. “I feel like there is a finite amount of Scandal to be told,” Rhimes previously told NPR. “So I know what the end of Scandal will be, and I feel really good about that. And I can see where the end point is. And I don’t think I’m going to change that.” The show has averaged 5.6 million tota viewers and 1.5 demo rating which is a 20 to 30% decline from its season 4 ratings. ABC and Rhimes have not commented directly on the cancellation as…

Read More...

President Kagame yatanze umuzanzu we ku kazoza ka Afurika mu nama ya Transform Africa 2017!!

Uyu munsi nibwo Perezida Paul Kagame, yatangije inama nyafurika yiswe Transform Africa 2017 irikubera mu Rwanda . Yagarutse kubyo, Afurika yakora ngo igire ubukungu burambye ikindi kandi yagarutse ku itererambere mu ikoranabuhanga kuri uyu mugabane, yerekana ko Za leta z’ibihugu zifatanije na bikorera hari icyagerwaho. Yagarutse no kwiterambere ry’umwari n’umutegarugori avuga ko igihe cyose afurika izirengagiza umukobwa n’umugore ibintu bizaba birushaho kudindizwa,kandi ikindi cyavuzwe nuko hagomba kugabanywa intera iri hagati y’umukire n’umukene kuri uyu mugabane. Ikizere cyitezwe cyizava muri iyi nama gishobora kuzagarurira uyu mugabane amizero y’ubukungu bw’ejo hazaza,harimo no kugabanya ubushomeri bigendeye kubitabiriye iyi nama mpuzamahanga  barimo abashoramari . Yanditswe na Erickson Twahirwa@radiosafi

President Salva Kiir yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare cye!!

Muri Sudan y’epfo,Perezida w’iki gihugu yakoze amavugurura akomeye ubwo yafata icyemezo cyo kwirukana Umwe mubayobozi bagisirikare Gen Paul Malong wari umwe mu nkingi za mwamba mugirikare cy’Uyu mutegetsi ndetse kandi ibi bikurikirana no gusezera kwabamwe mu basirikare bakomeye muri iki gihugu mu kwezi kwa kabili. Aba bamushinjaga kuba yariafite ingengabitekerezo y’amoko kubanya -Sudan y’epfo batavuka mu bwoko bwa baDinka ari nabwo Perezida avukamo. Yasimbujwe Generel James Ajongo Mamut witezweho kuba yagarura ituze mu gisirikare kuko cyamaze gucikamo ibice bigendeye ku moko . UN na Leta zunze ubumwe bwa afurika barashinja uyu wirukanwe kuba yarishe abasivile mu ntambara barwanagamo Riek Mashal .   Yanditswe na EricksonTwahirwa@radiosafi

umunya Irani yatawe muri yombi ngo kuko asa na Messi…

Umunyeshuri wo mu gihugu cya Irani yafashwe n’igipolisi mu mpera z’icyumweru gishize, kubera ko asa cyane na Lionel Messi.   Abantu benshi mu mujye wa Hamaden bari gushaka kwifotoranya na Reza Parastesh, bituma igipolisi kimufata kimujyana ku biro byacyo kugira ngo imodoka ye ntikomeze gutera urujya n’uruza rw’amamodoka ashaka kwifotoranya na we. Ibyo byatangiye mu mezi ashize, igihe se w’uwo musore usa na Messi amusabiye kwifotoza yambaye umwenda w’ikipe ya Barcelona uriho nomero 10 nkiyo Messi asanzwe yambara. Uwo musore w’imyaka 25, yatangiye kujya atereka ubwanwa akaniyogoshesha nka Messi.   Yanditswe na Fabrice Hakizimana.

Abapolisi 80 bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur (UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe.

Abapolisi 80 bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur (UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2017. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’ubu butumwa wayobowe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri UNAMID , Kingsley Mamabolo. Abambitswe imidari ni abarimo gusoza igihe cy’umwaka bamara mu butumwa bw’amahoro badakorera mu matsinda ayo ariyo yose (Individual Police officer cyangwa IPOs), aho baba ari abarimu cyangwa abajyanama. Muri uwo muhango kandi, habayeho guceceka umunota hibukwa ababuriye ubuzima bwabo mu butumwa bw’Umuryaryo w’Abibumbye bose. Ni umuhango wari witabiriwe kandi n’umuyobozi w’ingabo muri UNAMID , Lt Gen. Franck Mushyo Kamanzi; uwari uhagarariye umuyobozi wa Polisi muri ubu butumwa Samuel Koffwie; hari kandi Karen Tchalian akaba n’umugaba w’ingabo muri UNAMID ndetse na Dr. Mohammed…

Read More...

inama ya Transform Africa 2017 ibera hano mu rwanda yahuruje bakuru b’ibihugu n’abakuru b’imijyi nya Afurika.

Inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga Transform Africa 2017 iratangira uyu munsi ku wa 10 Gicurasi 2017, iritabirwa na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika n’abafasha babo. Iyo nama kandi irahuriramo n’abayobozi b’imijyi yo ku mugabane wa Afurika 300 nk’uko abashinzwe kuyitegura babitangaje. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bazatanga ikiganiro ku nsanganyamatsiko yo kubaka imijyi igezweho muri Afurika no kuyibyaza umusaruro « Harnessing potential of smart cities for Africa. » Izagaruka ku kamaro k’imijyi igezweho nka bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage kugerwaho n’ikoranabuhanga rigamije guhanga udushya n’impinduka nziza ku mugabane wa Afurika muri rusange. Abitabiriye iyo nama bazamurikirwa ibyo guverinoma y’u Rwanda imaze kugeraho mu ikoranabuhanga n’uruhare rwa ba rwiyemezamirimo bahanze udushya tw’imishinga y’ikoranabuhanga. Hazagaragazwa kandi inzitizi zikibangamira ikoranabuhanga…

Read More...

Please Like Our Facebook Page

RADIOSAFI

TOP 10 MUSIC HITS

 

  • 1.IF (Rmx) Davido Ft R,Kelly
  • 2.Skin Tight (Rmx) Mr Easily Ft Rita Ola, wizkid
  • 3.Kami – Kid Gaju ft The Ben
  • 4.I miss you – Diamond platnum
  • 5.Kid Gaju ft The Ben
  • 6.Awaa – cabo snoop Ft Olamide
  • 7.JeJe – Falz
  • 8.African Bad Gyal Wizkid Ft Chrisbrown
  • 9.Fall – Davido
  • 10.Ikinya – Bruce melody

 

just for laugh (african comedians)!!!

Mentally ill TEACHER MPAMIRE

TUNEIN

ADD

some text

sponsored ADD

some text
some text

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY

MuGOLDS INTERNATIONAL FIRESAFETY
PHONE: (+250) 7850439/ (+250) 787807404
Email: mugoldsinternational@gmail.com
KN14 Av. plot No.21, Kimihurura, Kigali-Rwanda some text some text
WP-Backgrounds Lite by InoPlugs Web Design and Juwelier Schönmann 1010 Wien